Umupolisi w’umugore wo ku cyicaro cya polisi cya Phalombe muri Malawi, witwa Sergeant Eliza Masina, ari kuvurirwa mu bitaro bya Holy Family Mission Hospital nyuma yo kugerageza kwiyahura akoresheje uburozi.
Nk’uko raporo ya polisi ya Phalombe ibivuga, ibi byabaye ku wa gatanu tariki ya 10 Ukwakira 2025, mu mudugudu wa Sakhome, muri T/A Nkhumba, akarere ka Phalombe.
Bivugwa ko Sgt Masina yari amaze igihe mu bihe bigoye by’ihungabana, nyuma y’uko uwari umukunzi we, witwa Allan, amusize agashaka undi mugore.
Ku munsi byabereye, ngo yohereje ubutumwa ku bo bakorana abamenyesha ko anyoye uburozi kandi agiye gupfa.
Ubatabazi bageze iwe basanga hafungiye imbere, ariko bagerageza gufungura urugi basanga uburozi bwenda kumuhitana. Yahise ajyanwa ku bitaro, aho ubu ari kuvurirwa kandi ameze neza kurushaho.
Polisi yatangiye iperereza kuri iki kibazo, ifungura dosiye ifite nimero PB/CID/13/1.