Umupolisikazi yishwe n’umukunzi we w’umusivili

Mu karere ka Kabale ho mu gihugu cya Uganda aba polisi bari gukora iperereza ku rupfu rwa mugenzi wabo w’umukobwa w’imyaka 23 bivugwa ko yarashwe n’umukunzi we w’umu sivili. PC Calorine Komuhangi wakoreraga ishami rya polisi rya Kabale yiciwe aho yari atuye mu kigo nk’uko igipolisi cyabitangaje.  Umugabo yashatse gutema umugore we arakwepa umuhoro ufata umwana

Elly Mate umuvugizi wa polisi mu karere ka Kigezi yabwiye ikinyamakuru Dailymonitor ko bivugwa ko nyakwigendera yasinyiye imbunda kuwa 18 werurwe akajya mu kazi ahagana saa kumi n’ebyiri, mu gitondo gikurikiyeho ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice akagaruka mu kigo, ariko akihagera umukunzi we witwa Arinaitwe Denis agahita aza aho ngaho bagatangira gutongana.

Inkuru Wasoma:  Perezida Tshisekedi yatangaje umutwe w’inyeshyamba agiye gukoresha nk’ingabo z'igihugu ngo agarure umutekano

Yakomeje avuga ko uyu mukobwa ubwo yageragezaga gucika inshuti ye yatoye imbunda imurasa isasu rimwe mu mugongo n’andi abiri mu rutugu ahita apfa, bakaba barahise bafata uwo musore bakamujyana mu bitaro by’akarere ka Kabale arinzwe, kubera ko na we yagerageje kwiyahura yirashe abinyujije mu izuru.

Yatangaje ko nyuma yo kubona ibitoyi by’amasasu n’ibizinga by’amaraso ikirego bahise bacyandika kikaba kiri kuri station ya polisi ya Kabale. Ahagana mu ma saa sita nibwo umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu bitaro. Abagore n’abakobwa bagera kuri 200 buri mwaka bapfa bazize ihohoterwa rishingiye ku gitsina nk’uko ministeri y’uburinganire n’umuryango muri Uganda yabitangaje.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved