Umupolisikazi witwa Ayala Celeste, wo mu gihugu cya Argentine akomeje kwamamara ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko hasakaye inkuru ye ivuga ko yahisemo konsa (guha umwana ibere) umwana utari uwe kugira ngo akize ubuzima bwe kuko yendaga kwicwa n’inzara. https://imirasiretv.com/mudugudu-na-mutekano-bibye-miliyoni-60-frw-zabaturage-batorokera-muri-uganda/
Amakuru avuga ko ubwo Ayala yari mu Bitaro by’i Berisso biri mu Ntara ya Buenos Aires, umuforomo uhakora yaramwegereye akamubwira ko hari akana k’agahinja bataye muri ibyo bitaro kandi kenda kwicwa n’inzara, uyu mugore watojwe gutabara abaturage ngo ntabwo yigeze azuyaza na gato, ahubwo yahise afata aka kana kari gashonje ahita atangira ku konsa (kugaha ibere).
Nti bisanzwe kuko iki gikorwa uyu mupolisikazi yakoze, ubusanzwe gikorwa n’umubyeyi agikorera umwana yibyariye. Ayala akimara konsa uyu mwana ni bwo iyi nkuru yahise isakara ahantu hose kuko abafashe amafoto batangiye kuyahanahan ku mbuga nkoranyambaga, ndetse n’umupolisi bari kumwe yafashe ifoto yamufotoye ayishyira ku rubuga rwa facebook, maze ayiherekeresha amagambo meza amushimira nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Le Parisien dukesha iyi nkuru.
Icyakora hari amakuru avuga ko ubwo yari muri ibi bitaro yaje kuri misiyo yoherejweme n’abamukuriye, aribwo yatangiye kumva uyu mwana ari kurira, abajije amakuru bamubwira ko ari inzara iri kumurya maze asaba abayobozi b’ibitaro uruhushya rwo kumwosa, baramwemerera. Ku rundi ruhande bikavugwa ko nyina w’uyu mwana yamutaye muri ibi bitaro agahita aburirwa, mu gihe inzego zibishinzwe zatangiye iperereza no kumushakisha.
Gusa ngo nyuma yo gukora iki gikorwa cyashimwe n’abantu benshi yahise ahamagarwa na Polisi yo muri kariya gace kugira ngo atange ibisobanuro. Nyuma nibwo yaje gushimirwa mu ruhame kubwo kurokora ubuzima bw’umwana bwari mu kangaratete. https://imirasiretv.com/abahinzi-barataka-bavuga-ko-babuze-uwo-bagurisha-umuceri-bahinze/