Ni kuri uyu wa 27 Nyakanga 2022, mu murenge wa Gatsata ho mu karere ka Gasabo, mu mugezi wa Nyabugogo hasanzwe umurambo mu gishanga kiri mu mudugudu wa Kanyonyomba aho wabonywe n’abana barimo gukinira umupira hafi aha abandi barimo kwidumbaguza muri uyu mugezi wa Nyabugogo.

 

Aba bana bidumbaguzaga bagiye kubona babona umufuka ubahingutseho, igice cyo hejuru ari umuntu uri kugaragara, naho igice cyo hasi kiri mu mufuka wa manyuwa nk’uko babitangarije BTN TV.  Ngo aba bana barimo kwidumbaguza batabaje umwana wari urimo gukina umupira, araza akura umurambo wa Nyakwigendera mu mazi, bamaze kumukuramo batabaza abaturage, nabo batabaza nzego z’ubuyobozi.

 

Umwana warohoye uyu murambo yagize ati” twari duhagaze turimo gukina umupira, tubona umuntu ari kumanuka, noneho mbona nta muntu uri kumukuramo, ndavuga ngo reka muzane”. Bamwe mu baturage bakomeje gushimangira ikibazo cy’umutekano muke usanzwe ugaragara muri aka gace, bavuga ko hari ikigomba gukorwa kugira ngo muri aka gace hongere kugaragara ituze muri rusange.

 

Bakomeje bavuga ko nabo babimenye ari uko abana batabaje, aribwo baje bagasanga ari umuntu wapfuye ari mu mufuka. Bakomeza bavuga ko ikibazo cy’umutekano kitari serie mbese kijenjetse, ndetse ko nta bantu bakigenda nijoro. Aya makuru yongeye gushimangirwa na SEDO w’aka kagari ka Nyamugari nawe wari watabaye, avuga ko bahamagawe ku gicamunsi cyo kuri uyu munsi wa gatatu umurambo ukiboneka.

 

Uyu muyobozi muri aka kagari yavuze ko ku kibazo cyakomeje gukomorwaho n’abaturage bo muri aka gace, yavuze ko ingamba zigiye gufatwa ari ugukaza irondo, gusa anavuga ko kuba hari umutekano muke Atari ibintu bisanzwe, ahubwo bakora uko bashoboye ahubwo ibikorwa nk’ibi bikabaca mu rihumye. Ubwo itangazamakuru ryavaga aho byabereye, imyirondoro ya nyakwigendera yari itaramenyekana, hategerejwe n’imodoka y’ubugenzacyaha ngo iwujyane kuwusuzuma ubashe kugezwa mu muryango we, mu gihe iperereza ryo ryari rigikomeje.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved