Umurambo w’umugabo utaramenyekana wasanzwe mu giti cya avoka, abaturage bawubonye bavuga ko uwo mugabo ashobora kuba yishwe akaza kumanikwa muri icyo giti.
Ni mu karere ka Gisagara, Umurenge wa Save mu gishanga cya Rwasave ahazwi nko muri Cyenzuburo mu muhanda ugabanya Huye na Gisagara. Umwe mu bamubonye yavuze ko ‘Ndabona basa nk’abakoze tekiniki yo kuba ameze nk’uwiyahuye ariko twabonye Atari nk’umuntu wiyahuye.’
Aba bakomeje bavuga ko ibyo babonye byabateye agahinda, kuba umuntu yakwica undi bikanarenga akajya kumumanika. Abaturage batanze amakuru bavuze ko aha muri Cyenzuburo hasanzwe hakorerwa ibikorwa by’urugomo ndetse Atari ubwa mbere hiciwe umuntu.
Bakomeje bavuga ko n’aho uwo murambo wasanzwe n’ubundi haba urugomo bagasaba ko hakazwa umutekano. Icyakora ku rundi ruhande, mu iperereza ryakozwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB ryagaragaje ko uwo mugabo yiyahuye nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’umurenge wa Save, Sibomana Damien.
Yagize ati “Ni uko gusa abantu bafashe amakuru uko Atari bitewe n’uko abantu bakunda biracitse. Ni umuntu yiyahuye. RIB yagiye irapima, iragenzura babona aho umuntu yuriranye, ku giti yuririyeho, aho yamanitse umugozi ariyahura niko raporo y’abakoze ubugenzuzi babibonye.”