Umugore w’imyaka 33 witwa Annelise Van Rooyen wo muri afurika y’epfo yari yaraburiwe irengero tariki 24 Mata 2022 mu mugi wa Cape town, yongeye kugaragara tariki 19 nzeri, munsi y’igitanda cy’umugabo w’umuturanyi wafashije umuryango w’uyu mugore kumushakisha.

Ibyabaye ku mwana muto watewe inkingo ebyiri za covid-19 icyarimwe.

 

Ukekwaho icyaha witwa Jaun-Paul van der Westhuizen, w’imyaka 32, yahoraga abwira umuryango w’uyu mugore ko yamubonye mu bice bitandukanye byo muri uyu mugi. Uyu murambo w’uyu mugore wagaragaye ubwo umuvandimwe wa Jaun yashakishaga ibintu munsi y’igitanda.

 

Mu mezi atanu ashize, uyu mugabo ukekwaho kwica Annelise yakundaga kuvuga ko hari imbeba yapfiriye munsi y’igitanda cye, bitewe n’ukuntu umuryango we n’inshuti bakundaga kumuhoza ku nkeke bamubaza ibintu binuka mu cyumba cye. Ubwo yaganiraga n’aba polisi, uyu mugabo yashinjije inshuti ze ebyiri Florenzo Steyn, w’imyaka 31 na Marshall Baartman, w’imyaka 27 ko bagize uruhare mu rupfu rw’uyu mugore.

 

Aba bombi nabo bahise bahamagarwa mu rukiko rw’I Wynberg kuwa kane tariki 22 nzeri. Umushinjacyaha yavuze ko uyu mugore wabuze mukwa 4 yagaragaye mukwa 9 munsi y’igitanda cy’unshinjwa wa mbere, yaratewe imiti yo gutuma abora (decomposed), ushinjwa wa mbere ari nawe nyiri igitanda yemeye ko uyu mugore yagiye murugo rwe we n’ushinjwa wa kabiri n’uwa gatatu, avuga ko yashakaga kuryamana na we ariko agerageza kwiruka, aribwo bose bafatanije kumuniga ubundi bamushyira munsi y’igitanda.

 

Umubyeyi w’uyu mugore wishwe yavuze ko umuryango we uri guhakana ko abashinjwa batanga amafranga bagafungurwa, ati” uyu mugabo yakundaga kuza iwacu, namufataga nk’umwana wanjye, ariko yadufashaga gushakisha umukobwa wacu avuga ko yamubonye mu gace ka Wynberg n’ahandi henshi yirengagije ibyo yakoze”.

 

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko abantu bavuze ko babonye umukobwa we agana ku iduka riri aho hafi, anabwira ikinyamakuru Daily voice ko Annelise yagaragaraga nk’uwacanganyikiwe. Umuvugizi wa polisi Wesley Twigg nawe yemeje ko bari gukurikirana iki kibazo bakora iperereza ryimbitse. source: dailyvoice.

Bamporiki Edouard yibukijwe amagambo yabwiye umusore wamuhanuriye kubera Kizito Mihigo.

Dore amagambo akakaye ari kubwirwa Apotre Mutabazi kubera ideni

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved