Umurambo w’umukobwa watoraguwe uri mu mufuka hakekwa uwatanze amakuru

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kamembe ho mu karere ka Rusizi bwemeje ko umurambo w’umukobwa utaramenyekana imyirondoro watoraguwe mu gikari cy’inzu z’ubucuruzi mu mudugudu wa Rushakamba, akagali ka Kamashangi. Aya makuru yamenyekanye ubwo umwe mu bacuruzi yumvise umwuka utari mwiza yajya kureba agasanga ni umurambo.

Iyakaremye Jean Pierre, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe, yavuze ko kuwa 31 Nyakanga 2023 bakimara kumenyeshwa ayo makuru ahagana saa mbili z’ijoro, bari kumwe na RIB na polisi bahageze bakahasanga uwo murambo gusa bakaba bataramenya imyirondoro ye.

Inkuru Wasoma:  Umugore w’i Musanze yibye ihene inyama azihisha mu gisenge cy’inzu

Yakomeje avuga ko abishe uriya mukobwa babikoranye ubugome kuko barangije kumwica bahita bamuzingazingira mu mufuka. Yagize ati “umaze iminsi nk’itatu yishwe, hanzuwe ko hatumwaho abafite bya bimenyetso bya gihanga bapime hamenyekane amakuru yisumbuye.”

Gitifu Iyakaremye yavuze ko nubwo hakiri urujijo, ariko hari babiri bamaze gutabwa muri yombi harimo umuzamu ndetse n’uwatanze amakuru bakaba bari gukorwaho iperereza. Yasabye abaturage gukorana bya hafi n’inzego z’ubuyobozi ndetse n’umutekano by’umwihariko buri wese akaba ijisho rya mugenzi we.

SRC:UMUSEKE

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved