Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere mu karere ka Rutsiro hasanzwe umurambo mu mufuka w’umuntu utaramenyekana uri mu kiyaga cya Kivu, harakekwa ko yaba yishwe akajugunywamo. Ibi byabereye mu murenge wa Kigeyo, akagari ka Nkora ho mu mudugudu wa Buhimba, aya makuru akaba yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa 30 Mutarama 2023.
Umuturage yabwiye Rwandanews24 dukesha iyi nkuru ko nawe yumvishe bavuga ko bikekwa yaba ari umugabo wishwe bakamujugunya mu mufuka. Rutayisire Munyambaraga Deogratias, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigeyo byabereyemo yahamirije Rwandanews24 aya makuru ariko avuga ko nabo bategereje RIB ngo babashe kumenya amakuru y’impamo.
Ati “Amakuru y’umurambo wasanzwe mu mufuka mu kiyaga cya Kivu hafi n’ikigo cy’amashuri cya Cyimbili twayamenye, ndetse dutegereje RIB ngo ize ikore iperereza amakuru yisumbuye tukaba tuza kuyamenya nyuma.” Ubwo yari abajijwe nimba yaba ari umurambo w’umugabo cyangwa w’umugore washyizwe mu mufuka Rutayisire yatangarije Rwandanews24 hari ibizagaragazwa n’iperereza nk’icyaba cyamwishe, kuko ushobora gusanga yazize amakimbirane cyangwa yishwe.
Amakuru Rwandanews24 yaje kumenya ubwo yakurikiranaga yaje gusanga muri aka kagari hari umugabo witwa Ngerageze utaraye mu rugo rwe biri gukekwa ko yaba ariwe wishwe agashyirwa mu mufuka, n’ubwo Rutayisire avuga ko uyu mugabo ku munsi w’ejo bahuye ari muzima.