Umurambo w’umusore w’I Nyanza wagaragaye acigatiye icupa ry’inzoga

Mu mudugudu wa Rugwa, akagari ka Nyabinyenga, Umurenge wa Cyabakamyi ho mu karere ka Nyanza, hagaragaye umurambo w’umusore ku mugezi bavomaho, ibuyobozi buvuga ko basanze acigatiye icupa ririmo inzoga nke.

 

Nyakwigendera yitwa Nsengiyumva Anastase yari ingaragu, yari acumbitse mu mudugudu wa Karehe muri uyu murenge ari naho avuka. Burezi Eugene, umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge yavuze ko nyakwigendera byagaragaraga ko yanyoye nk’uko Umuseke babitangaje, kuko basanze afite ivide ririmo inzoga nkeya itarashiramo bigaragara ko yahoze anywa  ariko atarayimaramo.

 

Abayobozi batanze amakuru avuga ko nyakwigendera yabanje kunywa inzoga mu kagari ka Rurangazi mu murenge wa Nyagisozi, anakomeje I Cyabakamyi hafi y’aho atuye akomeza kunywa. Umurambo we wajyanwe mu bitaro bya Nyanza kugira ngo hakorwe isuzuma ry’icyamwishe, naho urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rukaba rwatangiye iperereza kugira ngo hamenyekanye icyamwishe.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.