Umurambo w’umwana w’umukobwa wasanzwe mu mazi

Umurambo w’umwana w’umukobwa wasanzwe mu kidendezi cy’amazi, ubuyobozi buvuga ko yari yajyanye n’abandi koga. Ni mu mudugudu wa Kibaga, mu kagali ka Gahondo, Umurenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Abaturiye ako gace bavuga ko umwana w’umukobwa witwa Iradukunda Christine w’imyaka irindwi, wari usanzwe abana na sekuru yaguye mu kidendezi ahita apfa, binemezwa na Bizimana Egide, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, avuga ko uyu mwana yari yajyanye n’abandi koga.

Yavuze ko kandi bakibamenyesha ko uyu mwana yapfuye, bahise bamenyesha RIB, asaba ababyeyi gukomeza gucunga abana babo babarinda kujya ahantu hashobora guteza ubuzima bwabo akaga.

Inkuru Wasoma:  Havuzwe impamvu umusaza w’imyaka 65 yiyahuje imiti y’imbeba

Umurambo w’umwana w’umukobwa wasanzwe mu mazi

Umurambo w’umwana w’umukobwa wasanzwe mu kidendezi cy’amazi, ubuyobozi buvuga ko yari yajyanye n’abandi koga. Ni mu mudugudu wa Kibaga, mu kagali ka Gahondo, Umurenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Abaturiye ako gace bavuga ko umwana w’umukobwa witwa Iradukunda Christine w’imyaka irindwi, wari usanzwe abana na sekuru yaguye mu kidendezi ahita apfa, binemezwa na Bizimana Egide, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, avuga ko uyu mwana yari yajyanye n’abandi koga.

Yavuze ko kandi bakibamenyesha ko uyu mwana yapfuye, bahise bamenyesha RIB, asaba ababyeyi gukomeza gucunga abana babo babarinda kujya ahantu hashobora guteza ubuzima bwabo akaga.

Inkuru Wasoma:  RD Congo yasabwe guhagarika gukorana na FDLR

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved