Uwizera Riziki, benshi bamuzi ku mbuga nkoranyambaga nka Kim Agriella, yahishuye ko yigeze gukubitwa na Uwase Liliane wahoze ari umugore w’umuraperi AmaG The Black, nyuma yo kumushinja kuba ari inshoreke y’umugabo we.
Ibi byabaye ku wa 24 Gashyantare 2025, nk’uko bigaragara muri raporo y’umutekano yo mu Murenge wa Muhima.
Uwase yateye urugo rwa Kim saa tatu n’igice z’ijoro (21:30) agiye kureba AmaG The Black wari uri kwa Kim, bikarangira habayeho imvururu zirimo gukubita no kwangiza ibintu byo mu rugo.
Kim yavuze ko ubwo Uwase yageraga iwe, yamusanze aho yari yihishe, aramufata aramukubita, ndetse mbere yabanje no gukubita umugabo we.
Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, humvikana amajwi agaragaza guterana amagambo gukomeye hagati y’uyu muryango, ndetse n’uburyo AmaG yasabaga umugore we kutamukubita.
Kim yavuze ko nubwo yasabwe kujyana ikirego kuri RIB, yaje kugirira impuhwe Uwase Liliane kubera ko yari afite umwana muto. Icyakora, raporo y’inzego z’umutekano igaragaza ko Uwase yari yitwaje urwandiko rwerekeranye n’inshingano z’uburere n’ubwishyu AmaG yari yarirengagije.