Umuraperi Danny Nanone aravuga ko ari kurya imbuto z’ibyo yize ku Nyundo

Danny Nanone yahamije ko ibyo yize ku Nyundo biri kumufasha mu rugendo rwa muzika amaze igihe gito asubukuye, akaba ari kurya ku mbuto zabyo. Uyu muraperi umaze gukora umuziki uremereye mu gihe gito amaze agarutse mu muziki, yavuze ko ibyo amaze kugeraho abikesha ibyo yize ku Nyundo.

Yagize ati “Nkubu nakubwira ko nize ibyo bita ‘Music business’ kuri ubu nsohora indirimbo nkamenya uburyo nyikurikirana ndetse nkaba nanamenya uko ibikorwa nkora byanyungukira.” Yavuze ko ibyo yize ku Nyundo bimufitiye akamaro mu muziki ari gukora muri iyi minsi.

Yatanze urugero avuga ko amaze kubaka ikipe bakorana, kuburyo mbere yo kubanza gukora ikintu abanza kureba inyungu bimugirira. Uyu muraperi ari kwitegura kujya gutaramira I Dubai kuwa 14 Nyakanga 2023. Hari hashize imyaka igera kuri 4 Danny Nanone adakora umuziki, agarukana n’indirimbo zakanguye benshi bahita bamwibuka nka ‘iminsi myinsi, Nasara, n’izindi.’

Inkuru Wasoma:  Umukobwa wihebeye Juno Kizigenza kurusha abandi banyarwandakazi bose yageze ku nzozi ze [Amafoto]

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved