Nyuma yo kuregwa n’umukobwa babyaranye, Danny Nanone yongeye kwitaba urukiko rwibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa 29 Kamena 2023, aho uyu mukobwa yamureze asaba ko Danny yatanga indezo, amafaranga y’ishuri ndetse no kwiyandikishaho umwana.

 

Ubwo yitabaga urukiko, Danny Nanone yemereye urukiko ko umwana amwemera ndetse afite n’inyemezabwishyu y’uko ajya yishyura ishuri. Uyu mukobwa babyaranye we yasabaga urukiko ko rwategeka Danny kwiyandikishaho umwana, gutanga indezo y’ibihumbi 150frw buri kwezi hakiyongeraho n’amafaranga y’ishuri ibihumbi 80frw cyane ko uyu mwana yiga mu ishuri ryishyura ibihumbi 150frw ku gihembwe.

 

Ubwo yisobanuraga, Danny yavuze ko ku kijyanye no kwandikisha umwana yagiye ku murenge wa Nyamirambo basanga hari ibyangombwa ataruzuza ariko akibirimo, naho ku kijyanye n’indezo, yavuze ko yabona ubushobozi bw’ibihumbi 50frw ku kwezi, ay’ishuri yo akabona ibihumbi 40frw.

 

Danny Nanone kandi yasabye urukiko ko yahabwa umwana akamurera niba umurera avuga ko nta bushobozi afite, ndetse na duke ahawe ntiduhabwe umwana cyangwa se ngo dukoreshwe neza mu nyungu z’umwana. Nyuma yo kugaragaza impande zombi ibitekerezo byazo, umucamanza yemeje ko umwanzuro w’urubanza uzasomwa kuwa 20 Nyakanga 2023.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.