Umuhanzi nyarwanda w’icyamamare mu njyana Hip Hop, wamenyekanye cyane nka Diplomate avuga ko atewe ishema no kurerera mu ishuli ry’inshuke ryitwa “Excel School” ndetse anahamya ko umwana we uhiga ahakura uburere buri ku rwego rwo hejuru. Ibi yabitangarije IMIRASIRE TV ubwo iri shuri riherereye mu karere ka Musanze mu murenge wa Muhoza ryari mu birori byo gutanga impamyabushobozi (Graduation Ceremony).
Ni ibirori byabaye kuwa 21 Nyakanga 2023, Diplomate akaba nawe yari mu babyeyi baherekeje abana babo kuko na we uwe aharererwa. Ubwo yaganiraga n’IMIRASIRE TV yamusangaga muri iri shuri Excel School, yagize ati “Nk’umubyeyi urerera muri “Excel School”, ntewe ishema cyane n’ubumenyi abana bacu bahakura.’’
‘’Umwana wanjye uhiga ndabahamiriza ko azi kuvuga neza indimi mpuzamahanga, zirimo Igifaransa, Icyongereza ndetse n’izindi. Usibye no kuvuga neza izo ndimi kandi, usanga umwana wiga muri “Excel School” aba afite itandukaniro n’abandi bana, haba mu guhanga udushya, guhangana n’ibibazo byo mu buzima busanzwe ndetse n’ibindi.”
Uyu muhanzi w’ibihe byose mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda, wanasusurukije abitabiriye ibi birori, yanatanze impanuro ku babyeyi bose muri rusange abasaba kwita ku myigire y’abana babo ndetse no kubafasha mu ivumburamatsiko haba mu masomo ndetse no mu buzima busanzwe.
Yagize ati “Excel School itanga uburezi bufite ireme ariko kandi natwe nk’ababyeyi tuba dukwiriye gushyiraho akacu tukabafasha mu myigire yabo ndetse tukabafasha no gusubiza ibibazo by’amatsiko bahura nabyo mu buzima bwa buri munsi, tugamije kubafasha mu mikurire yabo.”
Si uyu muhanzi gusa wagaragaje ko “Excel School” itanga uburezi bufite ireme ahubwo byahindutse intero y’ababyeyi bose bari bishimiye intsinzi y’abana babo. Umwana uhagarariye abana barangije umwaka wa gatatu w’inshuke, (Top Class), IRANZI Shukuru Jenny, yashimiye ababyeyi babo n’abarimu bagira uruhare mu burere bahabwa anabizeza kutazabatenguha.
Yagize ati “Babyeyi bacu namwe barezi, turabashimira kubwo ubwitange mugira kugira ngo mutugire abo turi bo uyu munsi, natwe tubijeje ko tutazigera tubatenguha.” Ibi kandi byanagarutsweho na nyiri iri shuri, Bwana Nathan Rulinda washimiye Leta y’u Rwanda yatanze ihame ry’uburezi kuri bose.
Yagize ati “Turashimira Leta y’u Rwanda kuba yarahaye abana bose uburenganzira bungana mu mirerere yabo kuko ari bo Rwanda rw’ejo, ari nayo mpamvu natwe nka “Excel School” dufite intego yo gutanga uburezi bufite ireme.”
Muri ibi birori byateguwe na Excel School yabonye izuba mu mwaka wa 2008, ikaba imaze gusohora umubare munini w’abanyeshuli biga mu mashuli makuru na za kaminuza, abahawe impamyabushobozi mu cyiciro cy’inshuke, (Top Class), ni 178 ndetse n’abandi 102 barangije amashuli 6 abanza, (P6).