Umurenge wo mu Karere ka Rutsiro umaze umwaka urenga nta muyobozi ugira

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Musasa, mu Karere ka Rutsiro bavuze ko bahangayikishijwe no kuba uyu Murenge wabo umaze umwaka urenga nta muyobozi ufite, kuko kuva uwari Gitifu w’uyu Murenge, Uwamariya Clemence, yarwara bikomeye [muri Werurwe umwaka ushize], nta Gitifu utari uwagateganyo bafite kuko we atashoboraga gukora neza inshingano.

Kuba uyu murenge udafite Gitifu utari uwagateganyo cyangwa se w’umusigire, hari serivisi zimwe atabasha guha abaturage nko gushyingira, aho uyu muhango hajya hitabazwa Gitifu w’umurenge wa Mushonji.

Aba baturage bavuga ko kuba uwari Gitifu amaze igihe kirenga umwaka, atabasha gukomeza ishingano, hakabaye harashatswe undi umusimbura ngo akomeze ishingano yakoraga, nkuko amategeko agenga abakozi ba leta hano mu Rwanda abiteganya.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative, yavuze ko byatewe n’ikibazo cyagaragaye muri sisiteme, ifasha mu gushaka abakozi. Yagize ati “Tumaze amezi ane sisitemu yo gushaka abakozi yarahagaze. Uwari umuyobozi yaje kurwara, ubwo bitwemerera kuba twashyiraho undi mukozi, ubungubu sisiteme yarafunguwe, ngirango gutanga amabaruwa asaba akazi byarangiye ku itariki 16 04, tugeze mu cyiciro cyo guhitamo abujuje ibisabwa.”

Icyo amategeko yo mu Rwanda ateganya

Mu mategeko arebana n’abakozi ba leta hano mu Rwanda, harimo ko ubundi iyo umuyobozi arwaye, bigatuma adakomeza ishingano ze nk’umuyobozi, arwazwa mu gihe kigeze ku mezi 6. Iyo ibi binaniranye ntabashe kuza mu shingano ze yarafite hashakwa umusimbura kuri wa mwanya yariho.

IZINDI NKURU WASOMA  Hari akagali kugarijwe n’imperi zo mu buriri

IZINDI NKURU WASOMA  Hari abapolisi batangiye gutoroka akazi kabo

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved