Umunyamerika Yassine Cheuko ukora akazi ko gucungira umutekano Lionel Messi, yabujijwe na Shampiyona ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kujya yinjira mu kibuga uko yiboneye cyangwa kugendagenda hafi yacyo.
Mu gihe Lionel Messi amaze muri Shampiyona ya Major League Soccer, kimwe mu bikomeza gutungura no kuvugisha benshi ni umurinzi we, Yassine Cheuko, uhora umucungiye hafi kandi utajya wishimira ko hari undi muntu wese wakwegera iki kirangirire muri ruhago.
Mu gihe Lionel Messi ageze ku kibuga aho agomba gukinira, Yassine aba ari kumwe na we, akamuherekeza hose kugeza agiye mu kibuga. Ahora acunganwa n’abafana bifuza kumwegera, aho yaba ari hose.
Mu mabwiriza mashya yashyizweho na MLS, ategeka uyu mugabo kutongera kuvogera ikibuga akigendagenda mu mpande, nk’uko yabyivugiye.
Ati “Bambujije kujya mu kibuga. Nabaye i Burayi mu gihe cy’imyaka irindwi nkora muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bufaransa na UEFA Champions League. Abantu batandatu gusa icyo gihe ni bo binjiye mu kibuga.”
“Ariko aho ngereye muri Amerika, mu mezi 20 maze mu kazi, abafana 16 bamaze kwinjira mu kibuga. Aha rero hari ikibazo gikomeye cyane, ntabwo ikibazo ari njye. Nakifuje ko MLS na CONCACAF twakorana bikajya ku murongo.”
Nubwo bitazwi neza, bivugwa ko uyu mugabo ukina imikino y’itaramakofe ari umwe mu bahoze mu ngabo za Amerika zizwi nka Navy Seals, zarwanye intambara muri Iraq na Afghanistan.