Umwe mu basirikare bashinzwe kurinda Perezida wa Burkina Faso, Ibrahim Traoré, yatangaje ko yahawe ruswa ingana na miliyoni 5 z’amadolari ya Amerika ndetse n’ubwenegihugu bwo mu mahanga kugira ngo amurase, ariko akabyanze yivuye inyuma.
Nk’uko byatangajwe n’igitangazamakuru Pravda cyo muri Burkina Faso, uyu musirikare w’inkorokoro ntiyemeye kwica Perezida Traoré nubwo byari mu gihe cyari cyateguwe neza, harimo no kumurasa igihe ari gusenga. Yavuze ko ababimushishikarije baturuka mu bihugu bikomeye ku isi, byamwemereye n’umutekano ku muryango we.
Yagize ati:
“Bemeye kumpa miliyoni 5$ ngo ndase Ibrahim Traoré muhereye inyuma, by’umwihariko mu gihe yunamye ari gusenga. Banasabye kumpa ubwenegihugu n’umuryango wanjye. Bavugaga ko ari amahirwe umuntu atakwitesha. Ariko njyewe sinagurisha ubumuntu n’indangagaciro ku mafaranga.”
Perezida Ibrahim Traoré, wagiye ku butegetsi mu 2022, yamamaye nk’umwe mu bayobozi b’abasore bo muri Afurika bashyira imbere ukwigenga k’umugabane. Ibitekerezo bye bikomeye bigaruka ku guhagarika ubukoloni bushya, gusubirana umutungo kamere, no kwigenga kw’ibihugu bya Afurika mu bijyanye n’ubukungu n’umutekano.
Mu bihe bitandukanye, hamaze kuvugwa imigambi myinshi yo kumuhirika ku butegetsi cyangwa kumuhitana, nk’uko byagaragaye no muri Mata 2025 ubwo hari indi coup yageragejwe ariko ikaburizwamo.