Mu minsi ishize Shaddyboo yifashishije ikiganiro cya Space yakoreye kuri X (Twitter ya kera) ahishura ko umuhanzi akaba n’umunyamakuru Uncle Austin aherutse kumubabaza bikomeye ubwo yamwimishaga inzu yo gukodesha ndetse akagerekaho amagambo yo kumusebya kuri nyiri nzu.
Muri iki kiganiro yagize ati “Nibuka uburyo namuhobeyemo nk’umuntu tuziranye twari tumaze igihe tutabonana… Ntabwo nari nzi ko yanyimisha inzu nyamara nari nzi ko yakabaye amfasha kuyibona. Ubwo se niba atari urwango ni igiki atanyeretse? Ntabwo byari ngombwa ko anyereka urwango rukabije kuriya, mpora nibaza ikintu namukoreye ku buryo yanyima ahantu n’abana banjye baryama.”
Shaddyboo akomeza avuga ko nubwo byagenze utyo atazi ikintu cyatumye Uncle Austin amwimisha inzu nyamara nyirayo yari ashaka amafaranga ubundi agatanga inzu. Kugeza ubu umuriro watse ku mbuga nkoranyambaga hagati y’aba bombi nyuma y’uko bashwaniye inzu.
Ubwo Shaddyboo yari abajijwe impamvu Uncle Austin yaba yaramwimishije inzu yagize ati “Yabwiye nyiri nzu ko ndi indaya idashobotse yajya ihora iteza akavuyo ku buryo hahora na Polisi yongeraho ko uretse n’ibyo atizeye ko najya mbasha kwishyura iyi nzu.”
Uncle Austin aganira na IGIHE yavuze ko yagiye gukodesha inzu ndetse arayishima nyuma aza kuyishyura ariko abitekerejeho neza yisubiraho. Uyu muhanzi yahise yigira inama yo kujya kureba nyiri nzu ngo bumvikane bashake undi ajye muri iyo nzu kugira ngo we asubizwe amafaranga ye.
Ubwo Uncle Austin yari ageze kuri iyo nzu yahasanze Shaddyboo n’abakomisiyoneri bari baje kuyirambagiza. Akomeza avuga ko yagerageje agakora ibishoboka akereka iyo nzu Shaddyboo ariko ngo ntayishime, buri wese agataha ukwe. Uyu muhanzi avuga ko nyuma y’umwanya nyiri nzu yamuhamagaye akamubwira ko inzu yabonye uyijyamo bityo ko yaza agatwara amafaranga ye.
Austin akomeza avuga ko yatunguwe no kubona Shaddyboo amushinja kumwimisha inzu no kumutuka nyamara azi neza ko ari we wamushishikarije gufata iyo nzu ariko we akayanga. Avuga ko kugeza ubu atazi icyabateranyije kuko iyo nzu ni nayo uwo mugore atuyemo, ndetse arenzaho ko ni biba ngombwa yiteguye kugana inkiko bagakizwa n’ubutabera.