Umurwano hagati y’umugore n’umugabo wasize Mudugudu ahasize ubuzima

Mu rukerera rwo kuwa 10 Nzeri 2023, mu mudugudu wa Nyaruhanga mu kagali ka Manishya mu murenge wa Gatsibo mu karere ka Gatsibo, umugore n’umugabo ubwo barwanaga umukuru w’uyu mudugudu yagiye kubakiza, umugabo amukubita isuka yo mu bwoko bwa majagu mu mutwe ahasiga ubuzima.

Amakuru avuga ko uyu mugabo wishe mudugudu Kamana Ildefonse asanzwe afite abana babiri n’umugore umwe. Bivugwa ko yishe umuyobozi w’umudugudu wari ugiye kubakiza ubwo yarwanaga n’umugore we bari bavanye mu kabari kari mu santere batuyemo.

Mutabazi Geofrey, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatsibo yemeje aya makuru avuga ko mudugudu yishwe ubwo yari agiye gukiza umugabo n’umugore we barwanaga mu ijoro. Yavuze ko amakuru bamenye ari uko uyu mugabo n’umugore batashye basinze bagera murugo bagatongana bagatangira kurwana.

Gitifu Mutabazi yakomeje avuga ko uwo mugabo yahise ahindukirira mudugudu aba ariwe barwana, aza kumurusha imbaraga amukubita majagu mu mutwe ahita apfa, icyakora ku bufatanye n’abaturage uyu mugabo yahise atabwa muri yombi kuri ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Mugera.

Yavuze ko bakibimenya bajyanye n’abandi bayobozi guhumuriza abaturage banabasaba kujya biyambaza ubuyobozi igihe bafitanye ibibazo bananiwe gukemura. Nyakwigendera wari umukuru w’umudugudu yasize umugire n’abana batandatu.

Ivomo: Igihe

Inkuru Wasoma:  Umusore yishwe arashwe ubwo yajyaga kwiba ibyuma mu ruganda

Inkuru Wasoma:  Abantu 12 bakekwaho kugira uruhare mu ibura ry’ibendera batawe muri yombi

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved