Umurwayi yagiye kwivuza abonye batinze kumuvura afata icyuma amenagura ibirahure by’imodoka ziri ku Bitaro n’ingobyi z’abarwayi hakekwa impamvu z’umuryango we

Umugabo witwa Ndagijimana Albert wari uje kwivuza ku Bitaro bya Muhima mu Mujyi wa Kigali, yahageze abonye hashize iminota 20 batari bamwakira, ahita afata icyuma cyari muri parikingi y’ibinyabiziga ahita atangira kumenagura ibirahure by’imodoka zari ziparitse aho ndetse yangiza n’ingombyi z’abarwayi.

Amakuru avuga ko ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 2 Gicurasi 2024, bibera mu Bitaro bya Muhima biherereye mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali, aho ngo uyu mugabo yamenaguye ibirahure by’imodoka yari izanye imiti n’ibindi bikoresho kuri iryo vuriro, ariko ngo byatewe n’uko yahageze akabona hashize iminota 20 batari bamwakira, bityo agahita afatwa n’uburakari.

Icyakora abaturage bari aho ibi byabereye bavuze ko ashobora kuba yakoze ibi kubera yarozwe n’abo mu muryango we, ngo kuko hari amakuru avuga yari amaze iminsi ari kuburana ku mitungo irimo n’amasambu ndetse ngo yari aherutse gutsinda ku buryo yendaga kubihabwa kuri uyu wa Gatanu.

Umwe mu barwayi baganiriye na BTN dukesha iyi nkuru yagize ati “Sinzi niba ari umujinya urenze, sinzi ukuntu byamugendekeye. Gusa hari umumama numvise avuga, ngo yari amaze iminsi ari kuburana ku masambu, ndetse ngo ejo ni bwo bari kuyamuhesha kuko ngo yari yayatsindiye. Wenda abantu bari gukeka ko yaba ari abo mu muryango we bamuhuhiye ibintu.”

Undi yagize ati “Serivise bashobora kuyiguha cyangwa igatinda, ntabwo ari ibintu byatuma usara, uba ugomba kwihangana. Ibi ntabwo ari ibintu by’abantu b’i Rwanda. Njye namufata nk’umuntu ufite ikibazo gikomeye ahubwo, kuko natwe tuba twaje dufite abarwayi, ubwo se iyi modoka ko yakoraga akazi, ubu yashobora kuzana umurwayi koko? Abantu bajye babanza batekereze rwose.”

Inkuru Wasoma:  Minisiteri y’Uburezi yatangaje ingengabihe y’amashuri ya 2023-2024

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Muhima, Dr. Mugisha Steven, yemeje aya makuru aho yavuze ko uyu murwayi yari yaje kwivuza bisanzwe nyuma akaza kumenagura imodoka ebyiri, bakaza kugira amahiwe bakamufashwa n’abacungagereza bari baherekeje imfungwa ije kuvurwa.

Yagize ati “Yaje bisanzwe turamwakira, mu gihe ageze kuri ‘reception’ biratinda kubera sisitemu zagendaga buhoro, abonye amaze iminota nka 20 atari yakirwa, ahita agira umujinya ajya gufata icyuma muri parikingi atangira kumenagura ibikoresho ku bw’amahirwe hano hari abacungagereza, baradufasha nyuma tuza guhamagara polisi baramutwara.”

Dr Mugisha abajijwe niba uyu mugabo barebye bagasanga nta kindi kibazo afite mu mutwe, yavuze ko ntacyo kuko yaje acumbagira gusa kuko yari yavunitse ikirenge, aho yari afite imvune gusa. Uyu muganga yaboneyeho gusaba ababagana kujya bihangana kuko nabo ikibabeesheje hariya ni ukura uwo ari we wese ubaganye dore ko ariko kazi kabo ka buri munsi.

Kuri ubu Ndagijimana yatawe muri yombi, aho afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Muhima kugira ngo hakorwe iperereza ku byaha yakoreye muri biriya Bitaro.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved