Umurwayi yaketsweho icyorezo cya Marburg bamushyira mukato kugeza apfuye

Ku wa 6 Ukwakira 2024, ni bwo ku Kigo Nderabuzima cya Murambi giherereye mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Rulindo, hagejejwe umurwayi witwa Mukakalisa bikekwa ko yanduye icyorezo cya Marburg, akaza guhabwa akato ntiyavurwa bimuviramo guhita yitaba Imana. https://imirasiretv.com/nyanza-umukobwa-wiziritse-ku-mwarimu-ashaka-ko-babana-yafashe-icyemezo-cyatunguranye/

Abo mu muryango wa nyakwigendera babwiye Bwiza dukesha iyi nkuru ko bashenguwe n’urupfu rw’umuntu wabo, aho bavuga ko bakimugeza kwa muganga, babonye arutse amaraso bahita bamwitaza, bavuga ko bibajije ukuntu ahawe akato kandi uyu murwayi yari asanzwe ahivuriza bazi uburwayi afite bikabayobera.

Kuri ubu biravugwa ko abakozi bose bo kuri iki kigo Nderabuzima cya Murambi bishyize mukato, bityo aba baganga bakavuga ko hagomba gushyirwaho uburyo abakora mu nzego z’ubuvuzi bafasha abarwayi mu gihe nk’iki cy’ibyorezo, kuko bitabaye ibyo abantu bose bajya kwa muganga kwivuza bahagwa bitewe n’abaganga barimo guhita bishyira mu kato bakanga gufasha abarwayi bitwaje ko bababonyemo Marburg kandi batapimwe.

Inkuru Wasoma:  Yafatanwe n’indi mitwe 10 y’imbwa! Iby’umusore w’i Kayonza waguwe gitumo abagira abaturage imbwa

Amakuru avuga ko ku munsi w’ejo ku wa 7 Ukwakira, aribwo nyakwigendera yitabye Imana, abo mu muryango we bavuga ko uwo murambo wahise woroswa ku gitanda nta kindi wakorewe banasabye ko wajyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Rutongo aho utakwangirika bawihoreye intero ngo ni Marburg.

Bwiza ivuga ko icyatangaje abantu benshi ni ukuntu abo mu muryango we bari bamurwaje bakomeje ibikorwa byabo no kwigendera mubo basanganywe mu gihe abaganga bo bamaze kwishyira mukato. Ubwo iyi nkuru yakorwaga kuvugana n’inzego zifite ubuzima mu nshingano zabo, ntibyadushobokeye, igihe hari amakuru baraduha turayabagezaho.https://imirasiretv.com/nyanza-umukobwa-wiziritse-ku-mwarimu-ashaka-ko-babana-yafashe-icyemezo-cyatunguranye/

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved