Esdras Mageza, umugabo w’imyaka 44 ushinzwe kwita ku muryango w’abantu bane barimo umugore n’abana batatu, batuye mu Kagari ka Bukomane, Umurenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo, Intara y’Iburasirazuba aratabaza.
Uretse umugore ufite ubuzima buzima, ariko abandi bose muri uwo muryango bamaze igihe cy’imyaka irenga itanu bivuza, hakaba hashize igihe babwiwe ko barwaye indwara bazibanira na zo ubuzima bwabo bwose harimo vitiligo, indwara y’uruhu.
Uyu mubyeyi afite abana batatu b’abakobwa, barimo ufite imyaka 12, ukurikirwa n’undi ufite 8 hamwe n’umuto ufite imyaka itatu. Uretse umuto wavutse nyuma abandi, bose amaze igihe kirenga imyaka itanu abavuza kubera ko yatangiye kubavuza mbere ya Covid-19.
Ubuvuzi kuri aba babiri bwaje kwiyongeraho ubwa murumuna wabo aho avukiye, bose bakaba barwaye indwara y’uruhu ya Vitiligo, ikaba yaraje ibatera kuva no kuryaryatwa mu myanya ndangagitsina, hamwe no kubyimba ikiganza, ari nabwo burwayi bamaze icyo gihe cyose bivuza.
Mageza ati “Uwa mbere afite ikibazo mu myanya y’ibanga, arara yashyizemo intoki, aba yishima buri kanya, ntabwo ashobora gukurikirana amasomo neza. Mfite abana batatu bose b’abakobwa, kandi bafite ikibazo cy’ubwo burwayi bose, hari n’undi urara arira urwaye ku kiganza. Natangiye kubavuza i Kanombe mbere ya Covid-19, bose ntabwo indwara zabo zikira.”
Uretse abana, Mageza na we avuga ko yahuriweho n’indwara zirimo umutima, impyiko, umugongo hamwe n’ibihaha, akaba amaze igihe kirenga imyaka itatu yivuza.
Ati “Jye naje kugira ikibazo ndwara umugongo, umutima, impyiko maze i Kanombe iminsi ibiri basanze mfite n’ikibazo cy’ibihaha, banyandikira imiti barambwira ngo nyitangire, ariko ntabwo nayitangiye kuko ubushobozi nabubuze, nagombye kuba nasubiyeyo ariko ubushobozi nabubuze.”
Ni uburwayi avuga ko muri icyo gihe cyose babumaranye, bubasaba kujya kwa muganga nibura rimwe mu kwezi, bakagira imiti bafata, ku buryo we n’abana be, bibasaba ubushobozi bw’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 250, kandi nta kazi afite akora gashobora kugira amafaranga kamwinjiriza.
Ati “Byangizeho ingaruka cyane ku buryo hari n’igihe duhura n’ikibazo cyo kuburara cyangwa kubwirirwa, nk’ubu ejo bundi nagiye kwa muganga ndi umwe abana ndabasiga kubera kubura ubushobozi bwo kubatwara. Byanteje ubukene bukabije abana ntibaborera imiti ku gihe, ibaze kuvuza umuryango w’abantu bane kandi ntabwo twivuriza mu bitaro bimwe, kandi dukenera imiti ihoraho ya buri munsi, ariko ntabwo tuyiheruka nayo kubera kubura ubushobozi.”
Arongera ati “Nagurishije amatungo yose, ari ihene n’ibindi byose nari mfite mu rugo byose narabigurishije nsigarira aho ngaho, byangizeho ingaruka ikomeye ku buryo n’imibereho yo murugo atari myiza.”
Uyu mubyeyi avuga ko amaze kunanirwa kubera ko nta hantu afite akura ubushobozi, akaba asaba umugiraneza wese wifuza kumufasha cyangwa kubasura akareba uko bameze kubikora.
Mageza avuga ko aba yumva ko aramutse abonye ubufasha akanitwabwaho uko bishoboka, nibura abana be bashobora gukira, kuko akeka kuba yarabwiwe ko abana be barwaye indwara idashobora gukira ari uko babonye adafite ubushobozi bwo kuba yakwigondera ibyo ashobora gusabwa kubakorera.