Mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Gashyantare 2024, mu Kagari ka Nyamabuye mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, umuryango w’abantu bane ugizwe n’umugore, umugabo n’abana babiri wagwiriwe n’inzu, umugabo n’umwana umwe bahita bitaba Imana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamabuye, Nzabandora Eric yemeje aya makuru avuga ko usibye umugabo n’umugore bahise bitaba Imana, umugore yajyanywe kwa muganga naho undi mwana we ntacyo yabaye. Ati “Ni umuryango w’abantu bane wagize ibyago, ugwirwa n’inzu, umugabo wo muri urwo rugo n’umwana we bitaba Imana, hanyuma umudamu ajyanwa kwa muganga.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko undi mwana we atagize ikibazo kuko icyumba yari aryamyemo ntabwo cyigeze gisenyuka cyane. Kuri ubu ba imibiri ya ba nyakwigendera yajyanywe mu Bitaro bya Kacyiru.
Gitifu Nzabandora yaboneyeho gusaba abagituye mu manegeka kuhava kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga.