Ni umuryango wa Munyazirinda Innocent w’imyaka 58 na Kamugisha Odette w’imyaka 48 wo mu Kagari ka Kidakama, Umurenge wa Gahunga, Akarere ka Burera, bikaba bivugwa ko bamaze imyaka irenga itatu batuye mu inzu y’ibyati. Babaka basaba Leta ko yabaha ubufasha ikabubakira inzu yo guturamo. Uyu muryango ugizwe n’abantu umunani dore ko bafite abana batandatu ndetse bikaba bigaragarira buri wese ko uyu muryango nta bushobozi ufite bwo kwiyubakira.
Ibi byemezwa n’ubuyobozi k’uko ubwo bagerageje kwiyubakira bahawe isakaro ry’amabati 20 ariko ntibabasha kwiyubakira inzu, babajijwe impamvu batasakaye bavuze ko bitaboroheye kubona ibiti ndetse n’itaka ryo guhoma iyo nzu dore ko aho batuye ari mu makoro gusa itaka rigomba kugurwa. Uyu muryango ni aha uhera usaba ubufasha Leta cyangwa se undi waba ufite umutima wo gufasha kugira ngo bave muri nyakatsi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kidakama, Nzamuhimana Enos, yavuze ko uyu muryango wabanje kuba mu nzu ishaje aho ubuyobozi ndetse n’abaturanyi bagiraga impungenge y’uko iyo nzu yazabagwaho. Nzamuhimana ubwo yaganiraga n’uyu muturage yyamusabye ko we n’umuryango we bayivamo bagashaka uburyo babona ubushobozi bakubaka indi nzu.
Gitifu yagize ati”mu buzima busanzwe ni umuryango utishoboye batunzwe no guca incuro, njye banyijeje ko bashobora kubaka mu gihe babonye amabati, nibwo basenye akazu gashaje babagamo batangira gushinga ibiti byo kubaka, mbonye bafite igikorwa cyiza mbasabira amabati ku Murenge.ubwo bakimara kubona amabati bahise barekera kubaka, ubwo ashobora kuba yarijejwe ubufasha n’undi muntu ntabubone”.
Uyu muyobozi akaba yavuze ko kubona itaka ryo kubakira uyu muturage byasaba amafaranga Atari munsi y’ibihumbi 60.uyu muryango kandi ukaba usaba buri mugiraneza wese wabona ubushobozi kubafasha kubona itaka cyangwa ibiti byo kubakisha mu rwego rwo kurangiza inzu bari baratangiye ndetse no kugira ngo bagire imibereho myiza.