Umuryango wakoreye akari imurori umuhungu wabo wasubiranye mu ibanga n’umugore bari baratandukanye.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, umugabo wo mudugudu wa Kadahenda, akagari ka Birira ho mu murenge wa Kimonyi akarere ka Musanze, yacyuye umugore we bari bamaze iminsi batandukanye, abo mu muryango we baza kumwirukana bavuga ko batagishijwe inama.

Umu diaspora Apotre Mutabazi yabeshye akamurya amafranga menshi amubeshya kuzamukorera arabivuze.

Uwo mugabo witwa Nizeyimana Boniface yabyaranye na Uwase Lydia abana babiri, basubiranye ku mugoroba wo kuwa 24 nzeri. Hari hashize ibyumweru bibiri batandukanye kubera icyo umuryango w’uyu mugabo wavugaga ko ari imyitwarire mibi y’uyu mugore irimo no kurara iyo umugabo atazi. Inama y’umuryango yafashe umwanzuro wo kumusenda icyo gihe ndetse banakora inyandiko ibyemeza.

Habimana Alphonse, umukuru w’umuryango avuga ko impamvu batunguwe bumvise ko umugore yagarutse, ari uko batigeze bamenyeshwa ko uyu mugore yagarutse mu rugo. Ibi abifata nko gusuzugura umuryango wateranye ukamwirukana ku manywa n’umugabo we ahibereye, bityo ngo bari guteranya inama y’umuryango ikongera kumwakira.

Yagize ati “Bamaze kubyara umwana wa kabiri batangiye gukimbirana bagateza umutekano muke. No kurwana byazagamo, akenshi byaterwaga n’umugore bitewe n’amakuru yavugaga ko umwana wa kabiri atari uw’umugabo babana. Boniface yigeze kubwira umugore we ati baragutunze, ibi byatumye uwo mugabo wavugwaga amukubitira mu nzira aramuvuna bamujyana mu bitaro ndetse uwo mugabo arafungwa.”

Yakomeje avuga ko nyuma yo gufungurwa k’uyu mugabo, ibintu byakomeje kuba bibi bisaba n’umuryango kubyinjiramo. Avuga ko uyu mugore yicajwe n’umuryango ukamugira inama umubwira ko awusuzugura, nawe akemera ko atazasubira ko nasubira bazamufatira izindi ngamba.

Ati “Twamubuze ijoro ryose ariko abo yanyuzeho yababwiraga ko agiye kwiyahura. Bwarakeye umugabo we aratwegera nk’umuryango ati noneho ibintu banyobeye dore umugore yaraye iyo. Twanze kubyihererana tubibwira ubuyobozi bw’akagari kacu ndetse tumenyesha n’imiryango y’iwabo. Bwamaze gucya araza, umugabo we amubajije iyo yaraye ati ntabwo unshinzwe! Murumuna wacu niwe watubwiye ko atakimushaka, nk’umuryango dufata umwanzuro mu nyandiko tumenyesha akagari ko tumwirukanye.”

Inkuru Wasoma:  Indirimbo 10 z’ibihe byose za Diamond Platnumz

Inkuru y’urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 01.

Umwe mubagize umuryango w’umugore, yavuze ko umugabo ari we waje gucyura umugore we avuga ko abana bugarijwe n’umwanda. Kuri bo ngo nta kindi bari gukora mu gihe umugabo yari aje gutwara umugore we. Ati “Bajya kubana nibo bihuje, kuba yaraje kumureba ngo amufashe kurera abana twe ntacyo twari kongeraho. None dore baramu be bamusohoye mu nzu kandi banamukubise!”

Nizeyimana Boniface yemera ko ari we wagiye kuzana umugore we kubera ko abana bari barembejwe n’amavunja, gusa akemera ikosa ryo kuba ataramenyesheje umuryango. Yagize ati “ Nabonye abana barembejwe n’amavunja njya kumuzana. Kuba ntarabwiye umuryango ni ikosa nakoze, ndagenda nganirize umugore tubishyire mu muryango. Ibyo kunca inyuma narabyumvaga ariko sinigeze mufata.”

Umunyamakuru wa IGIHE yahavuye umuryango w’umugore uvuga ko ugiye kumujyana kwa muganga ngo kuko yari yakubiswe. Source: igihe.

Umurambo w’umugore wari waraburiwe irengero yasanzwe munsi y’igitanda cy’umuturanyi wabafashije kumushakisha.

Inkuru Wasoma:  ABAGABO BAKORA IBYAHA KUGIRANGO ABAFUNGE/REBA UBWIZA BWUYU MU POLISI

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved