Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika yunze Ubumwe wabaye umunyamuryango uhoraho wa G20

Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika yunze Ubumwe (AU) wafashe ibyicaro nk’umunyamuryango wa G20 mu butumire bwa Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde, Narendra Modi, mu nama yahurije hamwe abayobozi b’ibihugu bikize ku isi yateraniye mu murwa mukuru w’U Buhinde, New Delhi.

Mu ijambo rye ritangiza iyi nama, Modi yagize ati “Ndagira ngo byemejwe na buri wese, nsabe umuyobozi wa AU gufata umwanya we nk’umunyamuryango uhoraho wa G20.”

Umuryango wa AU ugizwe n’ibihugu 55 by’Afurika, kuri ubu ufite sitati nk’iy’umuryango w’Ubumwe bw’Abanyaburayi, EU. Ku rundi ruhande, G20 cyangwa itsinda rya 20, ni itsinda rigizwe n’ibihugu 19 n’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi.

G20 ikora igamije gukemura ibibazo bikomeye bijyanye n’ubukungu bw’isi, nk’imiterere y’imari mpuzamahanga uko ihagaze, imihindagurikire y’ikirere n’iterambere rirambye. Abanyamuryango ba G20 barimo Arijantine, Ositaraliya, Burezili, Kanada, Ubushinwa, Ubufaransa, Ubudage, Ubuhinde, Indoneziya, Ubutaliyani, Ubuyapani, Mexico, Repubulika ya Koreya, Uburusiya, Arabiya Sawudite, Afurika y’Epfo, Türkiye, Ubwongereza, Amerika n’Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi.

Inkuru Wasoma:  RIB yataye muri yombi abagabo babiri bavukana bakekwaho gusiga amazirantoki urugo rwa Mudugudu

Inkuru Wasoma:  Ruhango: Abanyeshuri bafashe Ibendera ry’Igihugu mu mvura nyinshi banze ko ritwarwa n'umuyaga bahembwe

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved