Kuri uyu wa 31 Ukwakira 2023, I Kigali hatangirijwe umushinga wiswe ‘Kungahara’ ugamije kurwanya inzara mu Rwanda. Uyu mushinga watewe inkunga n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU). Uri mu byiciro 11, aho uzafasha kuzamura umusaruro w’ibiribwa mu gihe u Rwanda n’isi muri rusange byugarijwe n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa ndetse n’izamuka ry’ibiciro ku isoko.
Ibi ngo bigira ingaruka ku baturage benshi batabasha kwigondera ibiciro bihanitse ari nako abandi bagorwa no kubona inyongeramusaruro. Uyu mushinga wa Kungahara watangijwe by’umwihariko hasinywa amasezerano y’ubufatanye hagati ya EU n’uturere twa Rulindo na Burera.
Uyu mushinga wa Kungahara ufite agaciro ka miliyoni zisanga ijana z’ama-Euro. Uzafasha kuzamura umusaruro w’ibiribwa mu buryo burambye, ubuhinzi budaheza ari nako hitabwa ku byiciro byihariye by’abaturage.