Umuryango wugarijwe n’amavunja uratabarizwa

Umuryango wo mu karere ka Nyaruguru, mu murenge wa Muganza mu kagali ka Muganza wugarijwe n’amavunja kuburyo ngo ari indwara yanze kubavaho. Uyu muryango ugizwe n’umugore utakibana n’umugabo we, umwana we w’umuhungu w’imyaka 10 y’amavuko ndetse n’undi muto w’imyaka ibiri kuri bo amavunja ni icyita rusange.

Ku ruhande rw’uyu mubyeyi aravuga ko nta ruhare abigiramo kugira ngo barware amavunja, ati “njyewe ntako mba ntagize, mfata amazi nkanyanyagiza mu nzu, imbaragasa zikanga zikaza, imvura yagwa nkareka amazi ngasuka mu nzu zikanga zikaza, ngahandura amavunja ariko bikanga, abantu bakavuga ko mbese bigenda bite ngo kandi iwabo zitahaza.”

Icyakora abaturanyi b’uyu muryango baravuga ko ukeneye ubufasha bwihariye kubera ko aya mavunja ahanini aterwa n’ubukene buwugarije hagakubitiraho no kuba uba ahantu habi, hakaniyongera ko uyu mubyeyi afite uburwayi bw’igicuri bwigeze no kumutura mu ziko agashya ikiganza cy’iburyo kuri ubu akaba afite ubumuga bwo kutagira intoki, bikaba bigoye ko yagira icyo yakora kuko ngo agenda asabiriza.

Umwe yabwiye TV1 dukesha iyi nkuru ati “impamvu agira umwanda ni uko nta bushobozi n’ubukene, mu gihe yakabyutse ngo yiyiteho ni ukujya gufunguza.” Undi agira ati “Ikintu mbona kimutera umwanda ni ukutagira intoki, kuko ntabwo yakwifurira umwenda ngo awunoze, ni ubukene n’ubumuga byose nibyo bimutera umwanda.”

Tuyishime Annicet, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muganza yavuze ko iki kibazo cy’uyu muryango akizi, kuko hari ubufasha uyu mubyeyi asanzwe ahabwa na Leta burimo no kuba baherutse kumuvugururira inzu atuyemo, iki kibazo cy’amavunja bakaba bari barigeze kugihagurukira kuburyo bizeraga ko cyashize, ariko ngo aho bamenyeye ko cyagarutse bakaba bagiye kongera kumwitaho by’umwihariko.

Inkuru Wasoma:  Perezida Dr. Hage Geingob yapfuye

Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko kugira ngo uyu muryango ufashwe icy’ibanze ari uko washakirwa aho kuba, kubera ko ngo nubwo Leta iherutse kuwufasha kububakira inzu, icyo bakoze ni ugukuraho amategura gusa bagashyiraho amabati ibi bikaba bitatuma iki kibazo gikemuka kuko bitanayibuza kugwa mu gihe cy’imvura ari nabyo bituma kwita ku isuku yayo bigorana cyane hakubitiyeho n’ubumuga bw’uyu mubyeyi.

Inzu bavugururiwe hagashyirwaho amabati

Inkuru Wasoma:  Umusore yafashwe yibye imbwa arayibaga abaturage bagaragaza inkeke batewe n'inyama zo muri Nyamirambo

Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko kugira ngo uyu muryango ufashwe icy’ibanze ari uko washakirwa aho kuba, kubera ko ngo nubwo Leta iherutse kuwufasha kububakira inzu, icyo bakoze ni ugukuraho amategura gusa bagashyiraho amabati ibi bikaba bitatuma iki kibazo gikemuka kuko bitanayibuza kugwa mu gihe cy’imvura ari nabyo bituma kwita ku isuku yayo bigorana cyane hakubitiyeho n’ubumuga bw’uyu mubyeyi.

Inzu bavugururiwe hagashyirwaho amabati

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved