Umuyobozi ushinzwe ibigenerwa abanyamuryango Mu Rwego Rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, Dr Regis Hitimana, yatangaje ko umusanzu wa Mituwere Abanyarwanda bamaze imyaka 14 batanga utavugururwa, bakwitegura ko mu bihe biri imbere hashobora kugira icyiyongeraho ariko bikazakorwa nyuma y’umwaka wa Mituwere uzatangira muri Nyakanga 2025.
Ibi Dr Hitimana yabitangaje kuri uyu wa 9 Gashyantare 2025 mu kiganiro Kubaza Bitera Kumenya cya RBA, avuga ko nubwo umusanzu umaze imyaka 14 utangwa utaravugururwa ariko Serivisi zishyurwa n’ibiciro byazo byariyongereye. Ati “Iyo ngingo nayo yarakozwe ariko ubuyobozi mu gushishoza badusaba ko uyu mwaka tugiye gutangira tuba tubiretse ariko tuzagira umwanya wo kubisobanurira Abanyarwanda.”
“Gusa batangire bitegure kuko urebye uyu musanzu icyo ikigega gisabwa, ari ukuzamura ibiciro by’ibyo twishyuraga no kongeramo serivisi nshya, imyaka ubu ibaye 13 uyu musanzu utavugururwa. Mu mufuka w’umunyarwanda muri icyo gihe cyose imibare itwereka ko hari akantu kiyongereyemo.”
Dr Hitimana yavuze ko ingamba zo kongera uyu musanzu zatekerejwe mu gihe cya Covid-19 ariko basanga zitahita zijya mu bikorwa, gusa mu mwaka wa Mituwere wa 2025/2026 abantu bazakomeza gutanga umusanzu usanzwe, gusa ari nako batangira kwitegura gutanga umusanzu uvuguruwe noneho.
Abarenga 86% nibo bishyuye umusanzu w’Ubwisungane mu Kwivuza basabwa wose. Kuri serivisi zishyurwaga na Mituweli hiyongereyeho izindi 14 zirmo imiti n’ubuvuzi bwa kanseri, kuvura no kubaga indwara z’umutima, kubaga hakoreshejwe ikoranabuhanga, kuyungurura no gusimbuza impyiko (dialyse), kuvura no kubaga uburwayi bw’igice cy’umugongo nk’urutirigongo, gutanga inyunganirangingo n’insimburangingo (prothese), kubaga Ivi no gusimbuza ivi, kubaga no gusimbuza umutwe w’igufwa ry’ukuguru, serivisi z’amaraso n’izindi zigendana na yo, gutanga inyunganiramirire ndetse hari n’indi miti yiyongereye ku rutonde rw’igiye nayo kujya yishyurwa hakoreshejwe ubwisungane mu kwivuza.
Dr Regis Hitimana