Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko muri Mutarama 2025, umusaruro w’amabuye y’agaciro mu Rwanda, wiyongereyeho 4.3% ugereranyije na Mutarama 2024.
Ni amakuru akubiye muri raporo ngarukakwezi ku musaruro w’ibikorerwa mu nganda izwi nka ‘Monthly Index of Industrial Production’.
Iyi raporo ikubiyemo amakuru agaragaza uko inzego zirimo inganda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, amashanyarazi n’imicungire y’amazi ndetse n’imyanda byari bihagaze muri Mutarama 2025.
Muri rusange imibare igaragaza ko umusaruro w’inganda wazamutseho 7.9%, ugereranyije n’uwari wabonetse muri Mutarama 2024.
Umusaruro w’urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro wazamutseho 4,3%, uw’inganda uzamukaho 7,1%, amashanyarazi azamukaho 4,2%. Ni mu gihe ibijyanye n’amazi no gucunga imyanda byazamutseho 20%.
Izamuka ry’umusaruro w’inganda ryaturutse ahanini ku kuzamuka k’umusaruro w’izitunganya ibyo kurya wiyongereyeho 16,7%, uw’ibinyobwa n’itabi wazamutseho 13,9%. Nubwo bimeze gutyo, umusaruro w’inganda zikora imyambaro n’izitunganya impu wagabanutseho 8,6%.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB) ruherutse kugaragaza ko ibikorwa byo kongerera agaciro amabuye y’agaciro ari imwe mu ntwaro zizatuma amafaranga rwinjiza agera kuri miliyari 1,3$ mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025.
Mu mihigo ya RMB y’umwaka wa 2024/2025, hagaragaramo uwo kongera ingano n’ubwiza bw’amabuye yoherezwa hanze, bikazatuma yinjiriza igihugu agera kuri miliyari 1,3$ mu 2024/2025 avuye kuri miliyari 1,2 yinjiye mu 2023/2024.
RMB igaragaza ko buri gihembwe amabuye y’agaciro azajya yinjiriza u Rwanda miliyoni 325$.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko umusaruri w’inganda mu Ukuboza 2024 wiyongereyeho 5,7% ugereranyije na n’uwari wabonetse mu Ukuboza 2023.
By’umwihariko mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro umusaruro wiyongereyeho 2,5% mu Ukuboza 2024.
Amwe mu mabuye u Rwanda rwongerera agaciro akoherezwa mu mahanga harimo zahabu itunganyirizwa muri Gasabo Gold Refinery na gasegereti itunganywa na LuNa Smelter, ndetse intego ni uko n’andi yose azajya yoherezwa hanze atunganyijwe.
Biteganywa kandi ko hazakomeza ubushakashatsi bwisumbuye ku duce 26 tugaragaza amahirwe yo kubonekamo amabuye y’agaciro menshi harimo Ndiza, Miyove muri Gicumbi, Nyamasheke, Ruhango, Ruli, Nzige, Gatumba, Rukira, Burera-Rulindo, Huye, Kirimbi, Rukarara, Shyembe, Nyamasheke, Birambo/Murambi, Nyiramuganza, Musenyi-Ntarama n’ahandi.