Umusaza arakekwaho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 5

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi umusaza witwa Karangwa w’imyaka 60 y’amavuko wo mu Karere ka Nyanza mu murenge wa Muyira mu kagari ka Nyamure, mu mudugudu wa Cyegera, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka 5.

Amakuru avuga ko bikekwa ko byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 01 Kamena 2024, ubwo uyu musaza yajyaga mu kagari ka Migina mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza, gutora nyina w’uriya mwana ngo ajye kumuraza, bageze mu nzira aho umugore yari ari kumwe n’umwana we, umugore yanyuze mu kabari, ariko uyu mugabo akomezanya n’umwana.

Inkuru Wasoma:  Abaturage batunguwe no kubona umugabo afata umuhoro atemagura umwana we

Icyakora ngo bageze mu rugo (rw’umugabo) aryamana n’umwana, bukeye umwana abwira nyina wari waraye mu kabari ko, uriya musaza yamusambanyije mu kibuno. Uwo mugore umwana we akimubwira ibyabaye, yahise ajya kwa muganga kuko yari anabonye ibimenyetso ko umwana we ashobora kuba yasambanyijwe.

Hari amakuru avuga ko uriya musaza nta mugore abana na we. Uriya mwana si uwe, na nyina ntiyari umugore we mu buryo bwemewe n’amategeko. Kugeza ubu uriya mwana yajyanywe mu Bitaro bya Nyanza kwitabwaho, mu gihe uriya musaza yahise atabwa muri yombi na RIB kugira ngo hakorwe iperereza.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved