Umusaza witwa Fredrick Macarios w’imyaka 60 y’amavuko, ukomoka mu Ntara ya Kisii mu gihugu cya Kenya, yatawe muri yombi nyuma y’uko umugore bashakanye amufashe ari gusambanya imbwa mu masaha y’ijoro amusize mu buriri.
Amakuru yakusanyijwe na Polisi avuga kuri muryango usanzwe utuye mu Mudugudu wa Mosocho, agaragaza ko ku Cyumweru ahagana saa saba z’ijoro aribwo uyu mugabo yasohotse mu nzu agasiga umugore we mu buriri, hashize akanya gato umugore yumvise urusaku rudasanzwe rw’imbwa yabo arasohoka kugira ngo amenye icyo ibaye.
Polisi yagize iti “Ahagana saa saba z’ijoro, umugore yasohotse mu nzu yabo aho yari yumvise imbwa yabo y’ingotre imoka cyane. Yahise asohoka ngo arebe ibiri kuba, ahageze atungurwa no kubona umugabo we usa n’ukuze ari gukora icyaha n’imbwa yabo y’ingore.”
Muri raporo Polisi yagaragaje yongeyeho ko “Umugore yahise ahamagara abantu benshi bo mu muryango, ngo baze babone icyo gikorwa umugabo we yakoze.”
Mu gihugu cya Kenya iyo uhamwe n’icyaha cyo gusambanya amatungo uhanishwa igifungo cy’imyaka 14 kandi nk’uko bitegenywa n’ingingo ya 163 bitegenyijwe ko umuntu ugerageza gukora icyaha kidasanzwe ashobora gufungwa imyaka 7.