Umusaza n’umuhungu we basezeraniye icyarimwe bavuga impamvu yumvikanamo amakenga yabatindije gusezerana

Umusaza witwa Gakwavu Damien w’imyaka 65 y’amavuko n’umuhungu we Ngirimana Ferdinand, bari bamaranye n’abakunzi babo imyaka myinshi babana batarasezeranye byemewe n’amategeko, bwa nyuma bafashe umwanzuro wo gusezerana. Ni mu muhango wabereye  mu mudugudu wa Cyanika mu kagali ka Musangano mu murenge wa Nyabinoni mu karere ka Muhanga.

Ubwo hasezeranaga imiryango 14 yo muri aka gace, Gakwavu n’umugore we Uwimana Liberatha basezeranye bamaze imyaka 18 babana mu gihe umuhungu we Ngirimana n’umugore we bari bamaranye imyaka 20 babana ariko bakaba bari barigeze gutandukana.

Yaba Gakwavu n’umuhungu we Ngirimana, bavuga ko batinze gusezerana mu mategeko n’abagore babo kubera ko bari bari kubanza gusuzuma ko bazubaka ingo zabo zigakomera. Kuri Gakwavu, uyu ni umugore wa kabiri kubera ko uwa mbere yitabye Imana. Yagize ati “Nari nkiga ku mugore ngo ndebe uko yitwara, niba adasahura umuryango, ariko maze kumwizera da.”

Ku rundi ruhande, Umugore we Uwimana avuga ko Atari atuje mu rugo rwe kuko Atari yagasezerana n’umugabo we, kuburyo yumvaga isaha n’isaha byahinduka, ariko kuri ubu agiye gutuza. Ati “Numvaga nta cyizere cyo gukomeza umuryango, ariko ubu ndishimira ko mvuye mu buraya, nkaba mbaye umugore wemeye n’amategeko.”

Ngirimana washakanye n’umugore we avuga ko bigeze gutandukana agashaka undi nabwo mu buryo butemewe n’amategeko, ariko akaza gusubirana n’uwa mbere kuko yabonye ko ari we Imana yamuremeye. Ati “Twahoraga dushwana, bigeze aho arahukana sinirirwa njya kumucyura, ahubwo nshaka undi ariko we arananira kurenza uyu, mpitamo kumusiga ngaruka kubana n’uyu, dushyira imbaraga hamwe twemeranya kongera kubana.”

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko ari ibyo kwishimira kuba iyi miryango muri uyu mudugudu wa Cyanika yasezeranye imbere y’amategeko kubera ko muri aka gace hasanzwe habamo ibibazo by’ubuharike kandi biterwa no kuba yabanaga itarasezeranye.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved