banner

Umusaza n’umunyamasengesho batawe muri yombi nyuma yo gusenya inzu y’uyu musaza bavuga ko ivamo amadayimoni ateza uburwayi

Umusaza wo mu Mudugudu wa Rubira mu Kagari ka Rubona mu Murenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo, afatanyije n’intumwa y’umukozi w’Imana’ batawe muri yombi, bakekwaho gutwika inzu y’uwo musaza nyuma y’aho hari umugore wiyita umukozi w’Imana wamubwiye ko iyo nzu irimo amadayimoni ya karande amuteza uburwayi.

Inzu yatwitswe n’umuturage witwa Ruyuki Elias, aho yari yarayubakiwe n’umuhungu we. Bivugwa ko umukozi w’Imana witwa Riziki Paulina Nyirandekezi uba muri Giti mu Karere ka Gicumbi yoherereje intumwa uwo musaza amubwira ko iyo nzu barimo irimo karande z’umuryango ari nazo zibateza uburwayi kuko yakundaga kurwara.

Uwo musaza [nyir’inzu] yahise afatanya n’iyo ntumwa yohererejwe n’umukozi w’Imana barayisenya afata umwanzuro wo kwimukira mu Murenge wa Kiramuruzi kugira ngo ahunge ayo madayimoni.

Inkuru Wasoma:  Minisitiri w’Uburezi yashyize umucyo ku kibazo cy’abanyeshuri bahawe kwiga amasomo batsinzwe anatangaza icyo bemerewe kubikoraho

aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiziguro, Kanamugire Innocent, aho yavuze ko uwo mugabo wisenyeye inzu n’undi woherejwe na Pasiteri ngo amufashe gusenya iyo nzu bose bari gukurikiranwa na RIB nyuma yo gusenya iyo nzu. ati “Nk’ubuyobozi rero ni ugukora ubukangurambaga mu baturage n’ababigisha mu matorero tukabasaba kwirinda inyigisho z’ubuyobe bakamenya gushishoza bakamenya ikibi n’icyiza.”

Ubuyobozi bwasabye abaturage kandi kwirinda inyigisho z’ubuyobe ngo kuko kenshi zibaganisha ahabi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved