Yitwa Jaqueline Batamuriza umukobwa wabyaye umwana umwe akaba ari umu fille mere avuga ko ubuzima bwe ari iyobera ndetse bukaba bubi cyane kubera uburyo yisanze ari kubaho bitandukanye n’abandi bantu bari ku isi, agahura n’umubabaro atazi icyo azira aho intandaro yabyo yose ari uburyo yavutse iwabo bamwanga cyane cyane umubyeyi we ariwe nyina, Jaqueline yamubaza impamvu amwanga aho kumusubiza ahubwo akamubwira ko inda yamubyaye iyo abimenya yari kuyikuramo.
Jaqueline ubwo yaganiraga na Gerard Mbabazi yamubwiye ko mama we yakuze akunda abapfumu cyane, ariko papa we akaza kumenya ko nyina akunda abapfumu atwite uyu Jaqueline maze akamuta, akaba aricyo kintu akeka ko nyina yamujijije kuva kera amwanga kubera ko byageze no ku rwego rw’uko yamwirukanaga mu nzu akamuraza hanze, mu gihe abandi bana bo bameze neza.
Ngo ajya gufatwa kungufu ni umunsi umwe nyina yamwirukanye mu nzu, ari hanze haza igisimba kiramukanga mugusakuza umugabo wari ucumbitse mu gipangu cyabo ahita aza kumureba, ngo icyo gihe yari afite imyaka 17 amwinjiza munzu ye, Jaqueline ubwo yatekerezaga ko uwo mugabo aza kumutabara ahubwo yahise amufata kungufu ubundi ahita atoroka ava muri icyo gipangu.
Jaqueline yabigize ibanga kuburyo yabuze ahantu ahera, kugeza ubwo nyina yaje kubimenya agahita amwirukana munzu iwabo, noneho aragenda aratorongera kuburyo yageze n’igihe cyo kubyara aba ku musozi atanafite n’umwenda n’umwe wo kwambika umwana ati” mama akimara kumenya ko ntwite yahise anyirukana murugo, ndagenda ndatorongera mba ku gasozi ntanahantu mfite ho kujya, kuburyo naje kubyara nta n’umwenda w’umwana mfite, narababaye”.
Jaqueline akomeza avuga ko nyuma yo kubyara yaje kugaruka iwabo gusa nyina amwakira atamwakiriye kubera ko yamufataga nabi cyane, kugeza nubwo we n’umwana we bari bararwaye bwaki. Ubwo igihe ngo haje kuza umusaza, asaba Jaqueline ko yajyana nawe bakajya kubana ariko nk’umugore n’umugabo, kubera ko nta yandi mahitamo yari afite ndetse n’ubuzima bumeze nabi Jaqueline yarabyemeye bajya kubana.
Jaqueline ageze kuri uwo musaza ngo hari icyumba yari abujijwe kujyamo, kuburyo niyo yageragezaga kumubaza impamvu aho kumusubiza ahubwo yatangiye kumukubita, nyuma nibwo yaje kumenya ko ari umupfumu ati” naramubazaga akankubita, bukeye kabiri ntangira kujya mbona abagore baza muri urwo rugo nibwo naje kumenya ko ari umupfumu ahubwo abo bantu bakaba baje kuraguza. Umusaza nahise mubwira ko ubwo naje kubana nawe ntazi ko ari umupfumu kubw’iyo mpamvu ndashaka kwigendera”.
Jaqueline akomeza agira ati” umusaza maze kumubwira ko nshaka kugenda sinzi ibintu yakoze kuburyo yabaye nk’unzirikiye iwe ubanza yarakoresheje ubupfumu bwe, kuburyo n’ibitekerezo byo kuva murugo byamvuyemo, ahubwo akajya atangira gusambanya ba bagore mu maso yanjye ndetse bikanarenga akabajyana no mu buriri bwanjye byose ndi kubireba”.
Jaqueline yakomeje avuga ko buri uko yageragezaga kuva murugo akajya hanze umusaza yamukubitaga kuburyo no kujya guhaha uamujyana kuri moto kuko ngo uwo musaza akora ubupfumu ari n’umu motari, nyuma ngo abagore bakundaga kuza murugo umusaza yababwiraga ko Jaqueline ari umukozi we, noneho igihe cyaje kugera Jaqueline abona ikimodoka kije gupakira ibintu byose byo munzu ntibagira icyo basiga uretse imyenda ye ubundi baragenda.
Jaqueline akomeza avuga ati” umwana wanjye yambajije aho twimukiye mubwira ko umusaza agiye, umwana arishima cyane kubera ukuntu twari tubayeho muri urwo rugo, gusa byarancanze iryo joro navuye murugo njya mu gashyamba kari hepfo y’urwo rugo aba ariho ndara mvuga nti inyamaswa nizishake zihadusanze tuhapfire kuko ubuzima bwari bundambiye, gusa umwana wanjye yambaza impamvu turaye aho nkamuhumuriza mubwira ko turahava”.
Ati” ku munsi wakurikiyeho nafashe umwanzuro wo kwiyahura, mfata umwana wanjye ku mugoroba tujya mu muhanda ngo imodoka zitungonge twitambika hagati ariko biranga ahubwo mugakinjiro imodoka nizo zagonganye, kuburyo abakire bavuye mu modoka baje kunkubita hakaza umugore akabitambika ababwira ko batankubita kuko bigaragara ko ndi umusazi”.
Jaqueline akomeza avuga ko uwo mugore yamushyize ku ruhande akamuganiriza, yamara kumubwira byose uwo mugore akamugira inama y’uko kwiyahura atariwo muti, aribwo yasubiye kwa wa musaza agafata imyenda ye maze akajya iwabo kwa nyina. Ngo yageze kwa nyina yicara hanze y’igipangu, abaturage babwira nyina ko yaje asohoka arimo kumutuka no kumutoteza ariko aza kumwinjiza munzu.
Byagenze nyuma wa musaza amenya ko Jaqueline yasubiye iwabo akajya aza kumureba, amubwira ko ari umugore we bityo agomba kuza kumureba, Jaqueline amubwira ko Atari umugore we kuko yabwiraga n’abagore be ko ari umukozi, umusaza akamubwira ko ari umugore we bityo yemerewe kuza kumureba, ngo nibwo yatangiye kujya amufata kungufu mu ibanga.
Jaqueline ati” nta muntu wo gutakira nari mfite, umusaza yazaga murugo akamfata kungufu, kandi iyo nza kubibwira mama yari kunyirukana, biba rimwe biba ubugira kenshi umusaza amfata kungufu ndetse yanashakaga kunyicira muri iyo nzu ariko simbivuge. umunsi umwe naje kubibwira umuntu maze uwo muntu abibwira mama, mama amaze kubimenya aho kunyumva ahubwo anyirukana murugo”.
Jaqueline yakomeje avuga ko icyo gihe nyina yahise azana abayobozi banzura ko ngo ateza umutekano mukeya kubera uwo musaza azana mu gipangu. Byatumye Jaqueline afata umwanzuro wo kujya gukodesha ahandi hantu, ariko wa musaza nawe amusangayo akajya asambana na nyiri amazu kugira ngo amutere ishyari, umusaza abonye ko Jaqueline ntacyo bimubwiye amusanga munzu naho akajya amufata kungufu agashaka no kumuniga.
Jaqueline ati” naje kubiganiriza umugore umwe ambwira ko ninjya mbona aje nzajya mpita niruka, gusa igihe kimwe yaraje atwara urufunguzo rw’aho njye n’umwana wanjye tuba, mu kugaruka aza yiba ibintu byose biri munzu nta kintu assize haba n’ibyumwana, nuko ngarutse murugo umwana wanjye akajya ankurura ngo sininjire munzu ntazi ikibazo gihari, ninjiyemo nkubitwa n’inkuba ahubwo nsanga yanditse urupapuro ngo sinkeke ko hari umujura waje ahuhwo niwe watwaye byose, anambwira ko yansezeranyije ko azanyica atankozeho”.
Ngo yaje kumujyana mu buyobozi ariko ntibagira icyo bamufasha kubera bamufunze bakongera bakamufungura, ndetse birangira ibintu yamwibye atabisubijwe, kuburyo ubuzima bwe bumeze nabi n’umwana we kuburyo yaje kwitabaza abantu bose ariko akaba yarabuze umufasha, kugeza n’ubu umwana we amaze kugira imyaka 9 ariko bikaba aribwo byamurambiye akemera kujya mu itangazamakuru. Ukeneye kuvugisha Jaqueline cyangwa se kumufasha akoresha iyi numero 0787651960
reba video y’ubuhamya bwa Jaqueline