Umugabo witwa Munyandamutsa Boniface w’imyaka 59 wo mu karere ka Ngororero mu murenge wa Nyange mu kagali ka Bambiro aravugwaho kuba yarasambanyije umwana w’umukobwa nyirakuru atifuje ko amazina ye ajya hanze. Gusambanywa kw’uyu mwana bijya kumenyekana, intandaro yabaye ko yarwaye mu myanya ye y’ibanga indwara zimeze nk’izandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Nyirakuru w’uyu mwana w’umukobwa yabwiye TV1 dukesha iyi nkuru ko icyo gihe yagiye kumuvuza kwa muganga, bakamubwira ko ubusanzwe abana nk’aba batajya bandura bene izi ndwara bamusaba kuba yaganiriza umwuzukuru we akamenya niba ataba yarafashwe ku ngufu. Uyu mwana nyuma yaje kuvuga ko hari ikintu umusaza baturanye yamukojeje mu myanya ye ndangagitsina yita ‘Akanyoni’ bakaba bakeka ko yamusambanyije.
Nyirakuru agira ati “afite ibintu by’amashyira mu gitsina, mujyanye kwa muganga bansaba kumuganiriza, umwana namuganirije ambwira ko yabikorewe na Munyandamutsa Boniface avuye kwiga mu irerero nyuma yo gusanga mwarimu ataje, mu gutaha atora udukwi mu nzira ahagana aho Munyandamutsa yaguze ubwatsi, umwana amugeze iruhande ahita amufata amushyira munsi y’umukingo amukuramo ikabutura yari yambaye, ngo nyuma amushyiramo ikintu atazi mu kanyoni ke.”
Nyirakuru w’uyu mwana avuga ko kuva mu mpera z’ukwezi kwa Kanama, yatangiye kuvuza uyu mwana ariko akaba atarakira, akaba asaba ko yakorerwa ubuvugizi ndetse agahabwa n’ubutabera.
Niyihaba Thomas, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyange, yavuze ko iki kibazo nawe akizi, icyakora ngo uwo musaza ukekwaho kwanduza umwana w’imyaka 5 indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB.
Amakuru avuga ko uwo musaza Atari ubwa mbere atawe muri yombi, kuko mu myaka yashize nabwo yatawe muri yombi akurikiranweho gusambanya umwana wiga mu mashuri abanza nk’uko byatangajwe n’ababyeyi b’uwo mwana, icyakora ngo nubwo babwiwe ko icyaha cyari cyaramuhamye yaje kurekurwa atamaze iminsi ingana n’icyumweru afunze.
Ingingo y’133 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ko uhamijwe n’urukiko icyaha cyo gusambanya umwana byakorewe k’uri munsi y’imyaka 14, ahanishwa igifungo cya burundu, iki gihano kikaba kandi kidashobora kugabanwa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Umwana w'imyaka 5 wo mu karere ka Ngororero mu murenge wa Nyange mu kagali Bambiro, aravugwaho gusambanywa n'umugabo w'imyaka 59 y'amavuko, aho avuga ko yamufashe avuye ku ishuri akamushyira munsi y'umukingo akamushyiramo ikintu atazi mu gitsina @RIB_Rw pic.twitter.com/30Nd4JlVAg
— IMIRASIRE TV (@imirasiretvcom) September 26, 2023