Mu Murenge wa Gikundamvura, Akarere ka Rusizi, haravugwa inkuru itangaje ndetse iteye impungenge ku mutekano n’icyubahiro by’ibimenyetso bigize igihugu. Bwarikera Bonaventure, umugabo w’imyaka 63, yafashwe n’abaturage nyuma yo kumanura ibendera ry’Igihugu ryari rimanitswe ku biro by’Akagari ka Kizura, araritwara.

 

Ibi byabaye nk’ikinamico ku baturage bari baje kwaka serivisi zinyuranye kuri ako kagari, aho batunguwe no kubona umusaza amanutse mu mugozi w’ibendera, araryikubita ku rutugu nk’umuntu uritwaye mu bikapu bye. Amakuru yihuse yahise atangazwa n’abari aho, maze abaturage baramufata, bamushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera ku murenge.

 

Ibendera ni kimwe mu bimenyetso by’ingenzi biranga ubusugire, ubwigenge n’icyubahiro cy’igihugu. Kumanura no kuritwara mu buryo bunyuranyije n’amategeko bifatwa nk’icyaha gikomeye, gishobora no kwitirirwa igikorwa cy’ubugambanyi, agasuzuguro cyangwa igikorwa kigamije gutesha agaciro igihugu.

 

Nk’uko biteganywa n’amategeko y’u Rwanda, umuntu wese usuzuguye cyangwa wanduza ibendera ry’igihugu,  cyangwa aritwaye mu buryo butemewe n’amategeko, ahanishwa ibihano bikomeye. Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo yaryo ya 202 rigena ko:

Umuntu wese usuzuguye ibendera ry’igihugu cyangwa ibindi bimenyetso biranga igihugu nk’umutwe w’ikirangantego, indirimbo yubahiriza igihugu cyangwa ikirango cya Repubulika, ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 2 kugeza kuri 5, n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni imwe (1,000,000 Frw) ariko atarenze miliyoni eshatu (3,000,000 Frw).”

 

 

Iri tegeko rigamije kurinda agaciro n’icyubahiro by’ibimenyetso biranga igihugu, rikaba rirengera ibendera kimwe n’indirimbo yubahiriza igihugu n’ibindi bigize ishusho yacyo.