Umusaza witwa Iwao Hakamada w’imyaka 88 y’amavuko, yagizwe umwere n’Urukiko rwa Shuzuoka rwo mu gihugu cy’u Buyapani, nyuma yo kumara imyaka 56 ari muri gereza, aho yari ategereje kwicwa nk’igihano yari yarahawe ubwo yahamwaga n’icyaha cyo kwica abantu bane mu 1968. https://imirasiretv.com/burera-umugabo-akurikiranyweho-kwica-umugore-we-bavuye-mu-bukwe/

 

Uyu mugabo yari ategereje kwicwa nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica abantu bane barimo umugabo wari umukoresha we, umugore we n’abana be babiri. Byasabye imyaka igera kuri 56 uwo mugabo ari muri gereza, kuko yari ategereje ko igihano yahawe cyo kwicwa gushyirwa mu bikorwa, nyuma biza kugaragara ko ibimenyetso byatumye ahamwa na kiriya cyaha ari ibicurano (ibihimbano).

 

Urubanza rwe rwongeye kuburanishwa mu 2023, ubwo abamwunganira bazanye ibimenyetso bishya ari byo byagaragaje ko ibimenyetso byari byarashingiweho byari ibihimbano byacuzwe. Muri ibi bimenyetso birimo ibigaragaza ko amaraso yari ku myenda y’abantu bishwe, ntaho ahuriye n’Utunyangingo Ndangasano (DNA) twa Iwao Hakamada, bityo ko akwiriye kuba umwere.

 

Kuri uyu wa Kane tariki 26 Nzeri 2024, ni bwo habaye isomwa ry’urubanza, aho Urukiko rwa Shuzuoka rwari rurimo abantu basaga 500, rwategetse ko uyu musaza ugejeje imyaka 88 arekurwa nyuma y’uko byagaragaye ko atari umwicanyi. Icyakora kubera uburwayi butandukanye uwo musaza yagize kubera kumaramo igihe kirekire ntabwo yari ahari ubwo hafatwaga uyu mwanzuro. https://imirasiretv.com/burera-umugabo-akurikiranyweho-kwica-umugore-we-bavuye-mu-bukwe/

Iwao Hakamada yagizwe umwere nyuma y’imyaka 56 afunzwe

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved