Umusaza witwa Munyeshya Gratien w’imyaka 67 y’amavuko, wari uwo mu mudugudu wa Museke, Akagari ka Kigoya, Umurenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke, yasanzwe mu bwiherero bw’umuhungu we yishwe atemaguwe, nyuma y’iminsi ibiri aburiwe irengero.
Amakuru atangwa n’abaturanyi babo avuga ko uyu musaza yavuye iwe ku wa Gatandatu tariki 12 Gicurasi 2024, agiye kureba amatungo ye arimo inka n’ingurube, ari mu biraro aho ayororeye hafi y’urugo rw’umuhungu we.
Kuba uyu musaza yarasanzwe mu bwiherero bw’umuhungu we witwa Barinda Oscar, byatumye bikekwa ko yaba yaragize uruhare mu rupfu rwa se kuko yahise aburirwa irengero. Icyakora hari n’andi makuru avuga ko uyu musaza yajyaga abuza uyu muhungu kugurisha imitungo irimo n’inzu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanjongo Kanyogote Cyimana Juvenal, yahamirije UMUSEKE aya makuru avuga ko byabaye, icyakora ukekwa akaba agishakishwa. Ati “Nibyo byabaye, birakekwako ari umuhungu we wabikoze, baracyari mu iperereza, aracyashakishwa. Bagiranye amakimbirane ashingiye ku mitungo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, wanagiye ahabereye ibyago mu butumwa yatanze yasabye abaturage kwihangana gutangira amakuru ku gihe no kwirinda amakimbirane ashingiye ku mitungo kuko nta kindi azana uretse kuba abantu babitakarizamo ubuzima.