Muri Kongo, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo,umugabo yahisemo gusangira umugoren’umuhungu we. Mu gihe mu mico myinshi umugabo aba ategetswe kurongora umugore w’umuvandimwe we wapfuye, muri kano gace ko muri RDC biratandukanye cyane.
Umugabo wo muri Kivu y’Amajyepfo,yategetse umuhungu we kurongora umugore we akimara gupfa kuko nta muhungu babyaranye. Ludahindaluguma Venansi w’imyaka 88 yashakanye na muka se nyuma y’iminsi mike amaze gushyingiranwa n’undi mugore bafitanye abakobwa babiri.
Mu myaka irenga 20 aba bombi bamaranye babyaranye abakobwa babiri biyongera ku bo yabyaranye n’umugore we wa mbere. Bwana Venansi yavuze ko yakiriye itegeko rya se, wari ugiye gupfa ko agomba gushakana na muka se kuko atabyaye umuhungu.
Nubwo ngo yabanje kwinangira mu kutumvira iri tegeko, amaherezo Venansi yananiwe kwihanganira igitutu cyo kuvumwa no kwirukanwa mu muryango. Kuri se wapfuye, byari ikibazo iyo umupfakazi we yongera gushaka mu wundi muryango.
Mukase wa Venansi n’umugore we,yagize ati“Mfitanye umubano mwiza n’umugabo wanjye. Sinakumbuye umugabo wanjye wapfuye kuko Venansi yanyitayeho cyane. Yampaye urukundo rwose umugore akeneye.”. Muri iyi minsi,abatuye mu gace k’aba bombi bavuga ko kurongora muka so ari igikorwa giteye isoni. source: umuryango
Umugore wa Yanga yahishuye uko yamwereye imbuto bigatuma ahindura idini.