Umusekirite witwa ngirishema Azarias urinda uruganda rw’icyayi mu murenge wa Mushubi mu karere ka Nyamagabe, yarashe umuturage witwa Nizigiyimana Sylvestre w’imyaka 50 y’amavuko nyuma yo gushyamiranira mu kabari uwo mu sekirite yari agiye gushakamo inzoga. Byabaye kuwa 22 Kamena 2023.
Ngirishema Azarias akimara kurasa nyakwigendera yishyikirije urwego rw’ubugenzacyaha RIB. Kigalitoday dukesha iyi nkuru, bavuze ko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushubi, Bayiringire Jean, yavuze ko uwo musekirite yarashe uwo muturage wari umukurikiye ubwo yasohokaga mu kabari nyuma y’uko yari ashyamiranye n’abo agasanzemo.
Gitifu Bayiringire yavuze ko abasekirite barinda urwo ruganda ari abo muri koperative Seconya, bibumbiyemo abahoze ari abasirikare, ngo uwo musekirite yari kumwe na bagenzi be bavuye gufata imbunda mu kigo cya gisirikare cyo mu Gatare kuko bazifata nimugoroba bagiye mu kazi bakazisubizayo mu gitondo batashye.
Gitifu yakomeje avuga ati “urebye yakatiye mu kabari mu buryo bwo kwinyabya ari nk’akantu agiye kuhagura kuko habamo n’uduconsho, bagenzi be bandi batanu barakomeza. Agezeyo yashyogozanyije n’abo yahasanze bamukurikira hanze bamubwira ngo ntakabakangishe imbunda, hanyuma gushaka kumurwanya bituma arasa mu kirere, abonye ntacyo biri gutanga arasa umwe.”
Uwo musekirite yanivugiye ko yinjiye mu kabari abaza umutobe n’urwaga bitanyuze mu nganda, ashyogoranya n’abo yahasanze bamubwira ko batabigira ahubwo bagira Ibiza bipfungikiye. RIB iri gukora iperereza ngo imenye ibyabaye nyirizina.