Umushoferi wari wasinze yagonze umumotari ahita yiruka asiga imodoka ariko biba iby’ubusa

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 32 Gashyantare 2024, umushoferi wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Lexus ifite purake RAC 611 M, yakoze impanuka agonga umumotari, amusanze mu mukono we, ahita ayisohokamo ariruka ariko afatwa atararenga umutaru.

Iyi mpanuka yabereye Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge ahazwi nka Rwarutabura kuri kaburimbo hafi y’agahanda k’ibitaka kinjira mu isantere ya Rwarutabura. Uyu mushoferi byagaragaraga ko yasinze yakoze iyi impanuka, ubwo yari agiye Rwarutabura kureba inshuti ze zihatuye.

Iyi modoka yagonze umumotari wazamukaga imusanze mu mukono we, kuko uyu mushoferi yashakaga guparika ku rundi ruhande kuri alimentation yegereye agahanda kinjira mu isantere ya Rwarutabura.  Umwe mu inshuti z’uyu mushoferi aganira na BWIZA dukesha iyi nkuru yagize ati “Yampamagaye saa tanu z’ijoro, nanga kumwitaba, nari nasinziriye. Mu gitondo ni bwo muhamagaye ahita ambaza ngo urihe? arambwira ngo reka nze ungurire agacupa kamwe.”

Yakomeje agira ati “Arambwira ndaparika he? twe tubamo hariya (atunga agatoki aho aba) ndamubwira ngwino uparike ahangaha. Njyewe ngiye kumva numva ikintu kirakubise. Umu petit tubana mpita mubwira wasanga ari Paul ugonze, tuje n’ubundi dusanga ni we.”

Icyakora ku bw’amahirwe nta muntu wahaburiye ubuzima, ariko imodoka yangiritse ku ruhande rw’imbere ibumoso ndetse moto isigara mu mapine. Ubwo umunyamakuru wa Bwiza yahageraga yasanze umumotari aryamye muri kaburimbo hategerejwe imbangukiragutabara ngo imujyane kwa muganga ndetse nta n’ibikomere byagaragaraga ku mubiri we inyuma.

Inkuru Wasoma:  Umugabo wari warahimbye urupfu rwe azwi nka ruharwa mu gufata kungufu yafatiwe muri Tanzania

Inkuru Wasoma:  Rutsiro: Hatanzwe igisubizo gishimishije ku babyeyi bavuga ko bavana abana mu ishuri kubera inzara

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved