Abayoboke b’Itorero ADEPR mu ntara y’Iburengerazuba barasaba ko umushumba mukuru w’iri torero, Pasiteri Ndayizeye Isaie yeguzwa kuri uyu mwanya. Abakiristu bagaragaza ko bimwe mu byo bashingiraho basaba kumweguza, ari ibyo bita amakosa akomeje kumuranga.
Mu nyandiko aba bakristo banditse IMIRASIRE TV yabonyeho kopi bagize bati “Ibyo turabisaba dushingiye ku byaha n’amakosa tumushinja bikomeje kumuranga kandi bikaba binyuranye n’amahame y’itorero ryacu, ndetse bikaba binahabanye n’indangagaciro za ndi Umunyarwanda.”
Ikindi bashingiraho basaba ko yeguzwa ni ukwimikwa na KIAMUKA Atari ko biteganijwe, kwirukana abapasitoro n’abavugabutumwa nta mpamvu, kugurisha imitungo y’itorero uko ashatse, gukoresha iterabwoba, ivangura, itoteza n’itonesha.
Aba bakristo bashing pasiteri Ndayizeye gushora itorero mu manza kandi agahora atsindwa. Bati “mu bantu 900 bamureze, babiri bamaze gutsindira miliyoni 200frw.”
Nta kintu Ndayizeye arabivugaho. Iyi ni ibaruwa aba bakristo bandikiye Urwego rw’Imiyoborere RGB ndetse bamenyesha n’izindi nzego zirimo Minisitiri muri Perezidansi, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Polisi y’igihugu, RIB, MINUBUMWE n’inzego zihagarariye amadini n’amatorero.