Umushumba mukuru wa ADEPR uherutse gucibwa n’umupasiteri we yavuze impamvu Yesu agarutse atajya asiba ku kibuga cy’umupira

Umushumba mukuru wa ADEPR, pasiteri Ndayizeye Isae, yavuze ko mu bibuga by’umupira hari mu hantu hahurira abantu benshi, bityo ko abapasiteri bakwiye kujya babasangishayo ubutumwa bwiza. Ibi pasiteri Ndayizeye yabivuze kuri uyu wa 7 Kanama 2023 mu karere ka Muhanga, ubwo yatangizaga ingando z’abana batozwa gukina umupira w’amaguru ku bufatanye bwa ADEPR,umuryango mpuzamahanga, Ambassadors Footbal n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda.

Uyu mushumba yavuze ko kubwo kuba ku bibuga by’umupira w’amaguru hahurira abantu benshi bakemera no gutanga ibyabo, itorero ngo icyo ryahisemo ni uko bahasanga n’ijambo ry’Imana. Ati “ahantu wasanga abantu 5000 nk’abo yesu yagaburiraga, uyu munsi uretse mu nsengero, ahandi ni ku bibuga by’umupira, ndabizi ko Yesu agarutse mu ivugabutumwa, ntabwo yajya amara icyumweru atageze ku kibuga cy’umupira.”

Pasiteri Ndayizeye yakomeje abwira abapasiteri bari aho ko abamenyesha ko abantu benshi bataba mu nsengero gusa, ati “ahubwo munabasange no ku bibuga mubashyiremo Yesu, hari igihe tuguma mu nsengero gusa kandi Yesu yarahazindukiraga gusa, ubundi akajya gushaka abantu aho bari.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinze iterambere ry’Ubukungu, Eric Bizimana yavuze ko hari amahirwe igihugu gifite kuba ADEPR yaratekereje iki gikorwa, kubera ko hari urubyiruko rupfapfana kubera ko hari umurongo umuryango utari kugendamo neza.

Aba bana bagera kuri 240 bari mu kigero cy’imyaka 13 y’amavuko baturutse mu gihugu cyose, bari bamaze igihe mu marushanwa y’umupira w’amaguru bakaba bagiye kuyasoza hatoranwa amakipe azegukana ibikombe. Aba bana bibumbiye mu matsinda 10 y’abahungu n’ay’abakobwa 10, amarushanwa akaba yaratangiriye ku rwego rw’ururembo akaba ageze ku rwego rw’igihugu, iminsi itatu bazamara mu ngando bakazatoranwamo amakipe abiri azatwara igikombe [Iya mbere n’iya kabiri].

Inkuru Wasoma:  Itorero rikomeye mu Rwanda ryahagaritswe rishinjwa ibirimo gucamo ibice no kubiba amacakubiri n’amakimbirane ahoraho mu Bakiristo

Ndayizeye Isae aherutse kumvikana mu baruwa yandikiwe n’umupasiteri w’iri torero ayobora witwa Ntakirutimana Emmanuel, amubwira ko amuciye mu itorero kugeza igihe Imana izohereza undi mushumba mushya uzabohora abayoboke, biturutse ku ibaruwa uyu mushumba yari yandikiye uyumu pasiteri amweguza ku nshingano ze.

Inkuru Wasoma:  Umuhanzi ufite izina rikomeye mu kuramya no guhimbaza Imana ahaye ubutumwa buremereye abaririmba ibishegu.

Ndayizeye Isae aherutse kumvikana mu baruwa yandikiwe n’umupasiteri w’iri torero ayobora witwa Ntakirutimana Emmanuel, amubwira ko amuciye mu itorero kugeza igihe Imana izohereza undi mushumba mushya uzabohora abayoboke, biturutse ku ibaruwa uyu mushumba yari yandikiye uyumu pasiteri amweguza ku nshingano ze.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved