Arikiyepisikopi wa Canterbury mu Bwongereza, akaba n’Umushumba Mukuru w’Itorero Angilikani ku Isi, Justin Welby, kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2024 yatangaje ko yeguye nyuma yo gushyirwaho igitutu n’abandi bayobozi bahuriye mu buyobozi bw’iri torero.
Musenyeri Welby wari umaze imyaka 12 ari Umushumba Mukuru yeguye nyuma yo gusohoka kwa raporo y’iperereza ryigenga ryagaragaje ko mu 2013 yamenyeshejwe amakuru y’ihohoterwa ryakorewe abana b’abahungu 130 ryakozwe na Musenyeri John Smyth mu bigo bya gikirisitu yayoboraga muri Winchester, ariko nta gikozwe ngo ryirindwe.
Mu butumwa yatanze bw’ubwegure bwe, Musenyeri Welby yagize ati: “Nizera ko iki cyemezo kigaragaza uburyo Angilikani yumva impinduka dukeneye no kurema itorero rifite umutekano. N’ubwo mwegura, mfite agahinda kubera abahohotewe n’abarokotse ibyo bibazo.”
Welby yagaragaje ko kuva raporo yasohoka yiyumvamo ikimwaro gikomeye kubera ko atashoboye kurwanya intege nke z’Itorero Angilikani kandi yari Umushumba Mukuru ugomba kuririnda.
Raporo y’iperereza ryashyizwe hanze kuwa 7 Ugushyingo 2024 na Keith Makin, wayoboye iri perereza, yerekanye ko Musenyeri Smyth mu myaka ya 1970 na 1980 yajyanaga abana iwe akabakubita iminyafu no kubakorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ku mitekerereze n’imyemerere.
Nyuma yo gushyirwa hanze kw’iyi raporo, Musenyeri Welby yagaragaje ko yicuza kuba nta gikozwe ku birego byaregwaga Smyth, n’ubwo yumvaga yaguma mu nshingano.
Musenyeri Helen-Ann Hartley wa Newcastle, hamwe na batatu bahagarariye iri torero mu Nteko Ishinga Amategeko ndetse n’abayobozi mu ihuriro ry’abashumba b’iri torero, bari basabye Musenyeri Welby kwegura mu nyungu z’itorero.
Musenyeri Hartley yagize ati: “Biragoye kubona amagambo yo kuvuga ku byo raporo ivuga. Abantu benshi bari kwibaza bati ‘Mbese koko Itorero Angilikani ryaturinda?’ Kandi ntekereza ko igisubizo ubu ari ‘Oya’.”
Nyuma y’ibi bibazo, Musenyeri Smyth yakuwe mu Bwongereza, yoherezwa gukorera muri Zimbabwe, akomereza muri Afurika y’Epfo aho yapfiriye mu 2018 ubwo ubutabera bwari butangiye gusubukura iperereza ku byo yashinjwaga.