Umushumba w’itorero rya ADEPR Ndayizeye Isae, yandikiwe na Rev. pasiteri Karangwa John wigeze kuba umuvugizi wungirijwe wa ADEPR ameze nk’umusubiza ku ibaruwa uyu Ndayizeye yari yamwandikiye amubwira ko amukuye ku nshingano ze. Iyi ni ibaruwa Karangwa yandikiye umushumba wa ADEPR kuwa 30 Nyakanga 2023, ifite intego yo gusubiza ibaruwa yari yamwandikiye kuwa 21 Nyakanga 2023.
Muri iyi baruwa, Karangwa yandikiye umushumba wa ADEPR Ndayizeye amubwira ko yabonye ibaruwa yamwandikiye amubwira ko amwambuye inshingano za gishumba, ariko amubwira ko “Ndagira ngo nkubwire ko nta bubasha ufite kubera ko Atari wowe wampaye izo nshingano za Gishumba.”
Karangwa yakomeje avuga ko inshingano za gishumba yazihawe mu 1989, ati “nawe utekereze uko wanganaga icyo gihe, ndakumenyesha ko nakoreye Imana mu itorero rya ADEPR mu nzego zaryo zose ndetse nkaba narakoze umurimo nahamagariwe neza n’ubu ndahamya neza ko nawe ubizi n’umutima wawe ko nta cyaha undega uretse kumpora Ibwiriza Butumwa.”
Karangwa yakomeje agaragariza umushumba Ndayizeye ko ibyaha yamushinjije byo guteranira ahandi Atari byo kuko yateraniye muri ADEPR-PCIU aho Ndayizeye yayise ayandi madini kandi ari itorero ryabo, nawe amubwira ko we ahubwo amunenga kuba ateranira mu Kiliziya Gaturika, anamumenyesha ko ahubwo iyi ADEPR-PCIU yanayibereye umuyobozi ahubwo akaba we atabyibuka.
Karangwa yasoje avuga ko kubw’ineza ye n’iya pasiteri Ndayizeye, amenye ko ari umunyarwanda bityo areke kumutoteza imbere y’imbaga y’abo yayoboye na we arimo, akaba amusaba kwegura ari we, ati “Kubera iyo mpamvu ndagusaba kwegura ku mirimo yawe, waba utabishoboye ndasaba inama nkuru y’itorero ko yakweguza kandi nayo nitabishobora, ndasaba RGB ikigo gishinzwe imiyoborere myiza mu nzego zose harimo n’amadini ko cyabikora kikakweguza cyane cyane ko aricyo cyagushyizeho wizewemo ko uzubaka itorero n’abanyetorero muri Rusange none ahubwo urarisenya.”
Karangwa yasoje asaba Ndayizeye gusoma muri Yesaya 5-4:5. Abimenyesha umuyobozi w’inama nkuru y’itorero, RGB, umushumba w’ururembo rwa ADEPR Kigali n’umushumba wa paroise ADEPR Kicukiro. Si Karangwa gusa usubije umushumba wa ADEPR Ndayizeye kuko aherutse kwandikirwa na pasiteri Ntakirutimana amubwira ko amuciye akazakomeza kuyobora ari igicibwa.