Umushumba wa Angilikani ku Isi yasabwe kwegura

Umushumba Mukuru wa Angilikani ku Isi akaba na Arikiyepisikopi wa Canterbury mu Bwongereza, Justin Welby, yasabwe kwegura nyuma y’aho bigaragaye ko ntacyo yakoze nyuma yo kwakira raporo y’abahungu 130 bahohotewe na Musenyeri witwa John Smyth.

Mu cyumweru gishize byahishuwe ko mu 2013, Musenyeri Welby yashyikirijwe raporo igaragaza uko Musenyeri John Smyth yahohoteye aba bahungu mu bigo bya gikirisitu byo muri Winchester yari abereye umuyobozi no mu ishuri ryaho mu myaka ya 1970 na 1980.

Byagaragaye ko Musenyeri Smyth yajyanaga aba bana mu rugo rwe, akabakubita iminyafu, akabakorera itoteza rishingiye ku gitsina, irishingiye ku mitekerereze n’imyemerere.

Iyi raporo y’ubugenzuzi bwigenga yashyizwe hanze na Keith Makin tariki ya 7 Ugushyingo 2024 yagaragaje ko mu 2013 Musenyeri Welby yashoboraga kumenyesha inzego z’igihugu kugira ngo zikurikirane Symth atarapfa, ariko ntabyo yakoze.

Musenyeri Welby na we yemeye ko yagombaga gukurikirana iki kibazo mu buryo bwimbitse, kandi ko yicujije kuba atarabikoze. Yasobanuye ko yigeze gutekereza niba yakwegura kubera iri kosa ariko yanzura ko agomba kuguma mu nshingano ye nk’Umushumba wa Angilikani.

Umushumba wa Angilikani muri Newcastle, Musenyeri Helen-Ann Hartley, yatangaje ko raporo ya Makin ikomeye cyane kandi ko iteye ubwoba. Yaboneyeho gusaba Welby kwegura ku bw’inyungu z’itorero.

Musenyeri Hartley yagize ati “Biragoye kubona amagambo yo kuvuga ku byo raporo itubwira. Ntekereza ko abantu bari kwibaza bati ‘Mu by’ukuri twakwizera ko Angilikani yaturindira umutekano?’ Kandi ntekereza ko igisubizo ubu ari ‘Oya’.”

Uyu Mushumba yagaragaje ko Angilikani ifite ibyago byo gutakarizwa icyizere cyose bitewe n’iki kibazo, asobanura ko nubwo kwegura kwa Musenyeri Welby kutakemura iki kibazo cyose, kwaba ikimenyetso kigaragaza ko cyahawe umurongo mwiza.

Inkuru Wasoma:  Ukraine:Abarenga 20 bamaze gupfa bahunga intambara

Giles Frazer uri mu bashumba ba Angilikani yatangarije BBC ko Musenyeri Welby yamaze gutakarizwa icyizere, ayimenyesha ko batatu bahagarariye iri torero mu Nteko Ishinga Amategeko n’abagize ihuriro rikuru ry’abashumba batangiye itora rigamije kumweguza.

Raporo ya Makin yagaragaje ko ibyaha bya Musenyeri Symith byamenyeshejwe abayobozi bakuru muri Angilikani bwa mbere mu 1982. Mu buryo busa no kumukingira ikibaba, byageze aho yoherezwa gukorera muri Zimbabwe, akomereza muri Afurika y’Epfo ndetse ni na ho yapfiriye.

Inkuru Wasoma:  Hamenyekanye amayeri adasanzwe Leta ya Congo ikoresha kugira ngo ikomeze gushora rwihishwa amafaranga mu ntambara yayo na M23

Giles Frazer uri mu bashumba ba Angilikani yatangarije BBC ko Musenyeri Welby yamaze gutakarizwa icyizere, ayimenyesha ko batatu bahagarariye iri torero mu Nteko Ishinga Amategeko n’abagize ihuriro rikuru ry’abashumba batangiye itora rigamije kumweguza.

Raporo ya Makin yagaragaje ko ibyaha bya Musenyeri Symith byamenyeshejwe abayobozi bakuru muri Angilikani bwa mbere mu 1982. Mu buryo busa no kumukingira ikibaba, byageze aho yoherezwa gukorera muri Zimbabwe, akomereza muri Afurika y’Epfo ndetse ni na ho yapfiriye.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved