Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Musenyeri Fulgence Muteba Mugalu, yasabye igisirikare cy’iki gihugu (FARDC) guhagarika iterabwoba cyatangiye kumushyiraho.
Tariki ya 23 Ugushyingo 2024, umuyobozi w’intara ya gisirikare ya 22, Brig Gen Eddy Kapend, yabujije Musenyeri Muteba gusomera Misa muri Kiliziya ya Saint Sébastien iherereye mu kigo cya gisirikare cya Vangu.
Uyu musirikare yasobanuye ko ari ngombwa kubungabunga umutekano mu bigo bya gisirikare biherereye mu ifasi ye, gusa Arikidiyosezi ya Lubumbashi yaramwamaganye.
Musenyeri Muteba yarenze ku ibwiriza rya Brig Gen Kapend, ajya gusomera Misa muri iyi Kiliziya nk’uko yari yabiteganyije, kandi abasirikare benshi basengera muri Kiliziya Gatolika bamwakiranye urugwiro.
Nyuma y’igihe kirenga ukwezi ashyiriweho iri bwiriza, Musenyeri Muteba yatangarije KTO TV ko nta gifatika Brig Gen Kapend yashingiyeho mu kurishyiraho.
Yagize ati “Ibwiriza nahawe nta shingiro ryari rifite kandi ryarimo kurengera. Nk’umukozi wa Kirisitu, ntabwo mpabwa amabwiriza na ba Maréchal cyangwa Colonel.”
Musenyeri Muteba yasobanuye ko ikigo cya gisirikare cya Vangu gikorera ku butaka bwa Kiliziya Gatolika, bityo ko ibwiriza rya Brig Gen Kapend ryari rigamije kubunyaga iri torero.
Umwuka mubi hagati ya Kiliziya Gatolika na Leta ya RDC watangiye gututumba ubwo Perezida Félix Tshisekedi yatangazaga ko afite umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga. Abashumba bakuru b’iri torero bawuteye utwatsi, basaba uyu Mukuru w’Igihugu gukemura ibikomeye bibangamiye Abanye-Congo.