Umushumba wa Kiliziya Gatorika Papa Francis yirukanye musenyeri warwanyaga ubutinganyi

Musenyeri Joseph Strickland, wari umushumba wa diyoseze ya Tyler muri Leta ya Texas muri Amerika yakuwe kuri uwo mwanya na Papa Francis nyuma y’uko amaze igihe anenga gahunda ze zirimo korohera abaryamana bahuje ibitsina.

Ibi byatangajwe na Kiliziya Gatorika ko uyu musenyeri yasimbujwe undi witwa Joe Vásquez, nubwo hatatangajwe icyatumye asimbuzwa. Ni nyuma y’uko muri Kamena uyu mwaka hari intumwa papa yohereje muri iyo diyoseze kureba uko byifashe. Bivugwa ko musenyeri Strickland yasabwe kwegura kuri uwo mwanya kubera ko imikorere ye idahuye n’ibyifuzo bya papa, ariko arabyanga.

Nyuma yo kwanga kwegura, Papa yafashe umwanzuro wo kumukuraho. Mu ntangiriro z’uyu mwaka, papa yavuze ko kuba umuntu yaryamana n’uwo bahuje igitsina Atari icyaha, icyakora abayoboke ba Kiliziya Gatorika cyane cyane abagendera ku mahame yayo ya kera ntabwo byabashimishije.

Inkuru Wasoma:  Sobanukirwa impamvu ujya usenga utakambira Imana ariko ukabura igisubizo.

Inkuru Wasoma:  Intambara muri ADEPR: ‘Ndaguciye uzakomeza kuyobora uri igicibwa’ Pasiteri Theoneste abwira umushumba mukuru

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved