Umusifuzi witwa Claudia Romani, usanzwe usifura muri shampiyona y’Ubutaliyani, Serie A, yashyize amafoto ashotora abagabo ku rubuga rwa Instagram mu rwego rwo kumufasha gushakisha amafaranga yo gufasha injangwe zitagira aho kuba.

 

Uyu musifuzi w’imyaka 41 y’amavuko, yabikoze mu gihe yari akomeje ibirori bye bya Naheli, maze ashishikariza abafana be gufungura imitima yabo bagatanga inkunga yo gufasha izo njangwe zitagira aho kuba. Claudia asanzwe afite umuryango udaharanira intungu witwa ‘HelpMiamCats’, wita ku njangwe zirenga 200 zitagira aho ziba mu Mijyi itandukanye ya Amerika.

 

Aya mafoto yayasohoye yambaye imyenda ya Noheli kugira ngo yamamaze umushinga we, abone uko asaba abafana be inkunga, maze bamwe muri bo bacika ururondogora bavuga ko ari mwiza ndetse akurura abagabo benshi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.